Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 86:1-17

Isengesho rya Dawidi. 86  Yehova, tega ugutwi. Unsubize+ Kuko ndi imbabare n’umukene.+   Rinda ubugingo bwanjye kuko ndi indahemuka;+ Uri Imana yanjye, kiza umugaragu wawe ukwiringira.+   Yehova, ungirire neza,+ Kuko ari wowe nkomeza guhamagara umunsi wose.+   Yehova, utume ubugingo bw’umugaragu wawe bwishima,+ Kuko ari wowe neguriye ubugingo bwanjye.+   Yehova, uri mwiza+ kandi witeguye kubabarira.+ Ineza yuje urukundo ugaragariza abakwambaza bose ni nyinshi.+   Yehova, tega amatwi wumve isengesho ryanjye,+ Kandi wite ku ijwi ryo kwinginga kwanjye.+   Ku munsi w’amakuba yanjye, nzagutabaza,+ Kuko uzansubiza.+   Yehova, mu mana zose nta n’imwe ihwanye nawe,+ Kandi nta mirimo ihwanye n’iyawe.+   Yehova, amahanga yose waremye azaza+ Yikubite imbere yawe,+ Aheshe ikuzo izina ryawe.+ 10  Kuko ukomeye kandi ukora ibintu bitangaje;+ Ni wowe Mana wenyine.+ 11  Yehova, nyigisha inzira yawe,+ Nanjye nzagendera mu kuri kwawe.+ Umpe kugira umutima umwe, kugira ngo ntinye izina ryawe.+ 12  Yehova Mana yanjye, ndagusingiza n’umutima wanjye wose.+ Nzasingiza izina ryawe iteka ryose, 13  Kuko ineza yuje urukundo ungaragariza ari nyinshi;+ Warokoye ubugingo bwanjye ubuvana mu mva hasi cyane.+ 14  Mana, abibone bahagurukiye kundwanya;+ Iteraniro ry’abanyagitugu ryahize ubugingo bwanjye,+ Kandi ntibagushyize imbere yabo.+ 15  Ariko wowe Yehova, uri Imana y’imbabazi n’impuhwe,+ Itinda kurakara,+ ifite ineza nyinshi yuje urukundo n’ukuri.+ 16  Unyiteho kandi ungirire neza.+ Uhe umugaragu wawe imbaraga,+ Ukize umuhungu w’umuja wawe.+ 17  Yehova, unkorere ikimenyetso kigaragaza ineza, Kugira ngo abanyanga bakibone bakorwe n’isoni.+ Kuko wowe ubwawe wamfashije kandi ukampumuriza.+

Ibisobanuro ahagana hasi