Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 84:1-12

Ku mutware w’abaririmbyi ba Gititi.+ Indirimbo ya bene Kora. 84  Yehova Nyir’ingabo,+ Mbega ukuntu ihema ryawe rihebuje ari iry’igikundiro!+   Ubugingo bwanjye bwifuje cyane kwibera mu bikari bya Yehova, ndetse ibyo birabuzonga.+ Umutima wanjye n’umubiri wanjye bivugiriza impundu Imana nzima.+   Yemwe n’inyoni yabonye inzu, Intashya na yo ibona icyari, Aho yashyize ibyana byayo Hafi y’igicaniro cyawe gikomeye, Yehova nyir’ingabo, Mwami wanjye kandi Mana yanjye!   Hahirwa abatura mu nzu yawe.+ Bakomeza kugusingiza.+ Sela.   Hahirwa abakuboneraho imbaraga,+ Imitima yabo ikifuza kugendera mu nzira zigana mu nzu yawe.+   Banyura mu kibaya cy’ibihuru bya baka,+ Bakagihindura isoko y’amazi, Umwigisha+ agahabwa ishimwe.   Bazakomeza kugenda bagwiza imbaraga,+ Buri wese aboneke imbere y’Imana, i Siyoni.+   Yehova Mana nyir’ingabo, wumve isengesho ryanjye;+ Mana ya Yakobo, tega ugutwi.+ Sela.   Mana ngabo idukingira, reba+ Kandi witegereze mu maso h’uwo wasutseho amavuta.+ 10  Kuko kumara umunsi umwe mu bikari byawe, biruta kumara iminsi igihumbi ahandi.+ Nahisemo guhagarara ku muryango w’inzu y’Imana yanjye,+ Aho kuzerera mu mahema y’ababi.+ 11  Kuko Yehova Imana ari izuba+ akaba n’ingabo ikingira;+ Ni we utanga ubutoni n’icyubahiro.+ Nta kintu cyiza Yehova azima abagendera mu gukiranuka.+ 12  Yehova nyir’ingabo, hahirwa umuntu ukwiringira.+

Ibisobanuro ahagana hasi