Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 82:1-8

Indirimbo ya Asafu. 82  Imana+ ihagaze mu iteraniro+ ryayo; Ica imanza iri hagati y’imana,+   Igira iti “muzakomeza guca imanza zibera mugeze ryari,+ Kandi muzakomeza gutonesha ababi mugeze ryari?+ Sela.   Muburanire uworoheje n’imfubyi;+ Murenganure imbabare n’umukene.+   Murokore uworoheje n’umukene,+ Mubakize, mubavane mu maboko y’ababi.”+   Ntibabimenye kandi ntibasobanukiwe;+ Bakomeza kugenda mu mwijima;+ Imfatiro zose z’isi ziranyeganyega.+   “Jye ubwanjye naravuze nti ‘muri imana,+ Kandi mwese muri abana b’Isumbabyose.+   Ni ukuri, muzapfa nk’uko abandi bantu bapfa;+ Muzagwa nk’umutware uwo ari we wese.’ ”+   Mana, haguruka ucire isi urubanza,+ Kuko ugomba kwigarurira amahanga yose.+

Ibisobanuro ahagana hasi