Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 8:1-9

Ku mutware w’abaririmbyi ba Gititi.+ Indirimbo ya Dawidi. 8  Yehova Mwami wacu, mbega ukuntu izina ryawe rikomeye mu isi yose!+ Icyubahiro cyawe kivugwa hejuru y’ijuru!+   Wagaragarije imbaraga zawe mu kanwa k’abana bato n’abonka,+ Uzigaragariza abakurwanya,+ Kugira ngo abanzi bawe n’abihorera bareke ibikorwa byabo.+   Iyo ndebye ijuru ryawe, imirimo y’intoki zawe,+ Nkareba ukwezi n’inyenyeri waremye,+   Bituma nibaza nti ‘umuntu buntu+ ni iki ku buryo wamuzirikana,+ Kandi umuntu wakuwe mu mukungugu ni iki ku buryo wamwitaho?’+   Dore wamuremye abura ho gato ngo abe nk’abamarayika,*+ Wamwambitse ikamba ry’ikuzo+ n’icyubahiro.+   Wamuhaye gutegeka imirimo y’amaboko yawe,+ Ibintu byose ubishyira munsi y’ibirenge bye:+   Intama n’ihene n’inka, byose,+ N’inyamaswa zo mu gasozi,+   Ibiguruka mu kirere n’amafi yo mu nyanja,+ Ibigenda mu nyanja byose.+   Yehova Mwami wacu, mbega ukuntu izina ryawe rikomeye cyane mu isi yose!+

Ibisobanuro ahagana hasi