Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 79:1-13

Indirimbo ya Asafu. 79  Mana, abantu bo mu mahanga baje mu murage wawe,+ Bahumanya urusengero rwawe rwera,+ Bahindura Yerusalemu amatongo.+   Imirambo y’abagaragu bawe bayigaburiye ibisiga byo mu kirere,+ Imibiri y’indahemuka zawe bayigaburira inyamaswa zo mu isi.+   Amaraso yabo bayamennye muri Yerusalemu hose nk’amazi, Kandi babuze gihamba.+   Twabaye igitutsi mu baturanyi bacu;+ Abadukikije baratunnyega bakadukoba.+   Yehova, uzarakara ugeze ryari? Mbese uzakomeza kurakara kugeza iteka?+ Uburakari bwawe buzagurumana nk’umuriro bugeze ryari?+   Suka uburakari bwawe ku mahanga atarakumenye,+ No ku bwami butambaje izina ryawe.+   Kuko bariye Yakobo,+ Aho atuye bakahahindura amatongo.+   Ntuduhore ibyaha bya ba sogokuruza;+ Tebuka udusanganize imbabazi zawe,+ Kuko twazahaye cyane.+   Mana y’agakiza kacu, dutabare,+ Ku bw’ikuzo ry’izina ryawe;+ Udukize kandi utwikire ibyaha byacu ku bw’izina ryawe.+ 10  Kuki amahanga yavuga ati “Imana yabo iri he?”+ Uzahorere amaraso y’abagaragu bawe yamenwe,+ Bimenyekane mu mahanga natwe tubyirebere n’amaso yacu.+ 11  Kuniha kw’imbohe kuze imbere yawe;+ Nk’uko ukuboko kwawe gukomeye kuri, ukize abagenewe gupfa.+ 12  Yehova, witure abaturanyi bacu incuro ndwi mu gituza* cyabo,+ Ubiture igitutsi bagututse.+ 13  Naho twebwe ubwoko bwawe, tukaba n’umukumbi wo mu rwuri rwawe,+ Tuzagushimira kugeza iteka ryose; Tuzamamaza ishimwe ryawe uko ibihe bizagenda bikurikirana.+

Ibisobanuro ahagana hasi