Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 74:1-23

Masikili. Zaburi ya Asafu.+ 74  Mana, kuki wadutaye burundu?+ Ni iki gituma uburakari bwawe bukomeza kugurumanira umukumbi wo mu rwuri rwawe?+   Wibuke iteraniro ryawe waronse kera cyane,+ Wibuke ubwoko wacunguye bukaba umurage wawe,+ Wibuke n’uyu musozi wa Siyoni watuyeho.+   Shingura intambwe zawe ujye mu matongo+ amaze igihe. Ibintu byose by’ahera umwanzi yarabirimbuye.+   Abakurwanya batontomye bari ahantu hawe ho guteranira.+ Bahashinze amabendera yabo ngo abe ibimenyetso.+   Babaye ibyamamare bamera nk’umuntu ubangura ishoka agatema ibiti by’inzitane.   Ibishushanyo bikebye ku nkuta zaho, byose babimenaguje amashoka n’inyundo.+   Batwitse urusengero rwawe.+ Bahumanyije ihema ryitirirwa izina ryawe, bararisenya barigeza ku butaka.+   Bo, ndetse n’urubyaro rwabo, bose hamwe bibwiye mu mitima yabo bati “Mu gihugu hose, ahantu h’Imana ho guteranira hagomba gutwikwa.”+   Amabendera yacu ntitwayabonye; nta muhanuzi ukiriho,+ Kandi nta n’umwe muri twe uzi igihe bizamara. 10  Mana, umwanzi azakomeza kugutuka ageze ryari?+ Mbese umwanzi azakomeza gusuzugura izina ryawe ubuziraherezo?+ 11  Ni iki gituma ukuboko kwawe, ndetse ukuboko kwawe kw’iburyo wavanye Mu gituza cyawe, kutagira icyo gukora, none tukaba tugiye gushiraho?+ 12  Nyamara Imana ni Umwami wanjye kuva kera kose;+ Ni yo itanga agakiza gakomeye mu isi.+ 13  Ni wowe wavumbagatanyije inyanja ukoresheje imbaraga zawe;+ Ni wowe wamenaguriye mu mazi imitwe y’ibikoko byo mu nyanja.+ 14  Ni wowe wajanjaguye imitwe ya Lewiyatani.*+ Wayihaye abatuye mu turere tutagira amazi iba ibyokurya byabo.+ 15  Ni wowe wasatuye ubutaka amasoko aradudubiza, n’imigezi iratemba;+ Ni wowe wakamije inzuzi zihora zitemba.+ 16  Amanywa ni ayawe; ijoro na ryo ni iryawe.+ Ni wowe washyizeho ikimurika, ni ukuvuga izuba.+ 17  Ni wowe washyizeho ingabano zose z’isi,+ Ni wowe washyizeho impeshyi n’itumba.+ 18  Yehova, ibuka ko umwanzi yagututse,+ Kandi ko abapfapfa basuzuguye izina ryawe.+ 19  Ntuhe inyamaswa ubugingo bw’intungura yawe.+ Ntukibagirwe burundu ubuzima bw’imbabare zawe.+ 20  Zirikana isezerano ryawe,+ Kuko ahantu hacuze umwijima ho ku isi, hose habaye indiri z’urugomo.+ 21  Ushenjaguwe ntazagaruke yakozwe n’isoni.+ Imbabare n’umukene nibasingize izina ryawe.+ 22  Mana, haguruka wirenganure.+ Ibuka ibitutsi umupfapfa yirirwa agutuka.+ 23  Ntiwibagirwe ijwi ry’abakurwanya.+ Urusaku rw’abahagurukira kukurwanya ruhora ruzamuka.+

Ibisobanuro ahagana hasi