Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Zaburi 70:1-5

Ku mutware w’abaririmbyi. Zaburi ya Dawidi yo kwibutsa.+ 70  Mana, banguka unkize;+ Yehova, banguka untabare.+   Abahiga ubugingo bwanjye bamware kandi bakorwe n’isoni;+Abishimira ibyago byanjye basubire inyuma kandi basebe.+   Abambwira bati “ahaa! Ahaa!” basubire inyuma bitewe n’uko bakozwe n’ikimwaro.+   Abagushaka bose bakwishimire kandi bakunezererwe.+Abakunda agakiza kawe bajye bahora bavuga bati “Imana nisingizwe.”+   Jyeweho ndababaye kandi ndi umukene.+Mana, tebuka ugire icyo ukora untabare.+Ni wowe untabara kandi ni wowe unkiza.+Yehova, ntutinde cyane.+

Ibisobanuro ahagana hasi