Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 65:1-13

Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi. 65  Mana, ukwiriye gusingizwa, kandi gucecekera imbere yawe birakwiriye muri Siyoni;+ Uzahigurirwa umuhigo.+   Wowe wumva amasengesho, abantu b’ingeri zose bazaza aho uri.+   Amakosa yaranganje.+ Naho ibicumuro byacu, ni wowe uzabitwikira.+   Hahirwa uwo utoranya ukamwiyegereza+ Kugira ngo ature mu bikari byawe.+ Tuzahaga ibyiza byo mu nzu yawe,+ Ari rwo rusengero rwawe rwera.+   Uzadusubirisha ibintu biteye ubwoba wakoranye gukiranuka,+ Mana y’agakiza kacu,+ Ni wowe Byiringiro by’abo ku ngabano z’isi bose n’abari kure mu nyanja.+   Ikomeresha imisozi imbaraga zayo;+ Ni koko, ikenyeye ububasha.+   Ihosha urusaku rw’inyanja;+ Ihosha urusaku rw’imiraba yazo n’umuvurungano w’amahanga.+   Abatuye iyo bigwa bazagira ubwoba bitewe n’ibimenyetso byawe;+ Utuma igitondo n’umugoroba ukubye birangurura ijwi ry’ibyishimo.+   Witaye ku isi kugira ngo uyihe uburumbuke;+ Warayikungahaje cyane. Umugezi w’Imana wuzuye amazi.+ Ubitegurira impeke,+ Kuko ari ko utegura isi.+ 10  Impavu zayo zuzura amazi; ibinonko byayo biraringaniye.+ Uyiha imvura nyinshi ubutaka bukoroha; uha umugisha imbuto ziyimeraho.+ 11  Wambitse umwaka ikamba ry’ineza yawe,+ Kandi inzira zawe zuzuye ibintu byiza.+ 12  Inzuri zo mu butayu zihora zuzuye ibintu byiza,+ N’imisozi igakenyera umunezero.+ 13  Inzuri zambaye imikumbi myinshi,+ N’ibibaya byiyoroshe impeke.+ Birangurura ijwi ryo kunesha, yee, biraririmba!+

Ibisobanuro ahagana hasi