Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 63:1-11

Indirimbo ya Dawidi igihe yari mu butayu bwo mu Buyuda.+ 63  Mana, uri Imana yanjye, mpora ngushaka.+ Ubugingo bwanjye bugufitiye inyota,+ Umubiri wanjye unegekajwe no kukwifuza Mu gihugu gikakaye kandi cyumye, kitagira amazi.+   Nabonye imbaraga zawe n’ikuzo ryawe,+ Nkubona uri ahera.+   Kuko ineza yawe yuje urukundo iruta ubuzima;+ Iminwa yanjye izagushima.+   Ni cyo gituma nzagusingiza igihe cyose nzaba nkiriho;+ Nzazamura ibiganza mu izina ryawe.+   Ubugingo bwanjye buhaze ibyiza, ndetse ibyiza kurusha ibindi.+ Iminwa yanjye irangurura ijwi ry’ibyishimo, akanwa kanjye karagusingiza.+   Nakwibukaga ndi ku buriri bwanjye,+ Nkagutekerezaho mu bicuku bya nijoro,+   Kuko wamfashije;+ Kandi ndangurura ijwi ry’ibyishimo ndi mu gicucu cy’amababa yawe.+   Ubugingo bwanjye bwakomeje kugukurikira,+ Kandi ukuboko kwawe kw’iburyo kurankomeje.+   Naho abahiga ubugingo bwanjye ngo baburimbure,+ Bazajya ikuzimu.+ 10  Bazatangwa bagabizwe inkota;+ Bazaribwa n’ingunzu.+ 11  Umwami azishimira Imana,+ Uyirahira wese azagira icyo yirata,+ Kuko akanwa k’abavuga ibinyoma kazazibywa.+

Ibisobanuro ahagana hasi