Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 62:1-12

Ku mutware w’abaririmbyi ba Yedutuni. Indirimbo ya Dawidi. 62  Ubugingo bwanjye butegereza Imana bucecetse;+ Ni yo impa agakiza.+   Mu by’ukuri, ni yo gitare cyanjye n’agakiza kanjye, ni igihome kirekire kinkingira.+ Sinzanyeganyezwa cyane.+   Muzakomeza kugaba igitero ku wo mushaka kwica mugeze ryari?+ Mwese mumeze nk’urukuta ruhengamye, urukuta rw’amabuye rwenda guhirima.+   Bagira umuntu inama bagamije kumutesha icyubahiro cye.+ Bishimira ibinyoma.+ Akanwa kabo gasabira abantu imigisha, ariko umutima wabo ukabavuma.+ Sela.   Bugingo bwanjye, jya utegereza Imana ucecetse,+ Kuko ari yo byiringiro byanjye.+   Ni koko, ni yo gitare cyanjye n’agakiza kanjye, kandi ni igihome kirekire kinkingira.+ Sinzanyeganyezwa.+   Imana ni yo impa agakiza n’icyubahiro;+ Imana ni yo gitare cyanjye gikomeye, kandi ni yo buhungiro bwanjye.+   Mwa bantu mwe, mujye muyiringira igihe cyose;+ Mujye musuka imbere yayo ibiri mu mitima yanyu.+ Imana ni yo buhungiro bwacu.+ Sela.   Mu by’ukuri, abantu bakuwe mu mukungugu ni umwuka gusa.+ Abana b’abantu si abo kwiringirwa,+ Bose bashyizwe ku munzani, umwuka ubarusha kuremera.+ 10  Ntimukiringire uburiganya,+ Kandi ntimukiringire ubwambuzi+ kuko nta cyo bimaze. Ubutunzi bwanyu nibugwira, ntimukabushyireho umutima.+ 11  Imana yavuze rimwe kandi nabyumvise incuro ebyiri,+ Ko imbaraga ari iz’Imana.+ 12  Yehova, ineza yuje urukundo na yo ni wowe iturukaho,+ Kuko witura umuntu wese ibihwanye n’ibyo yakoze.+

Ibisobanuro ahagana hasi