Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 55:1-23

Ku mutware w’abaririmbyi baririmba hacurangwa inanga. Masikili. Zaburi ya Dawidi. 55  Mana, tegera ugutwi isengesho ryanjye;+ Ntiwirengagize ibyo ngusaba.+   Ita ku byo ngusaba kandi unsubize.+ Mpora nteraganwa hirya no hino n’ibimpangayikisha,+ Kandi mpagaritse umutima   Bitewe n’ibyo umwanzi avuga, n’umuntu mubi umpoza ku nkeke.+ Bakomeza kundohaho amakuba,+ Kandi barandakarira bakanyanga cyane.+   Umutima wanjye urababaye cyane,+ Ubwoba bwo gutinya urupfu bwarantashye.+   Ubwoba no guhinda umushyitsi byanyinjiyemo,+ Kandi gutengurwa kurantwikiriye.   Mpora mvuga nti “iyaba nari mfite amababa nk’ay’inuma!+ Mba ngurutse nkajya kure ngaturayo.+   Nagenda ngahungira kure,+ Nkaba nibereye mu butayu.+ Sela   Nakwihuta nkajya aho mpungira Umuyaga w’ishuheri n’umugaru.”+   Yehova, batere urujijo kandi usobanye ururimi rwabo,+ Kuko nabonye urugomo n’intonganya mu mugi.+ 10  Ku manywa na nijoro bagenda hejuru y’inkuta zawo+ bawuzenguruka; Urimo ubugizi bwa nabi n’akaga.+ 11  Urimo ibyago; Gukandamiza n’uburiganya bihora ku karubanda.+ 12  Si umwanzi wantutse,+ Mba narabyihanganiye. Si umuntu unyanga urunuka wanyiraseho,+ Mba naramwihishe.+ 13  Ahubwo ni wowe, umuntu buntu twari duhwanye,+ Wari incuti yanjye magara kandi twari tuziranye,+ 14  Kuko twari dufitanye ubucuti bushimishije;+ Twajyanaga mu nzu y’Imana turi kumwe n’imbaga y’abantu.+ 15  Kurimbuka kubagwe gitumo!+ Bamanuke bajye mu mva ari bazima,+ Kuko aho babaga hose, ibibi byabaga bibarimo.+ 16  Jyeweho, nzahamagara Imana;+ Kandi Yehova ubwe azankiza.+ 17  Haba nimugoroba, mu gitondo no ku manywa mba mpangayitse mboroga,+ Kandi yumva ijwi ryanjye.+ 18  Azacungura ubugingo bwanjye abukize intambara y’abandwanya atume buba amahoro,+ Kuko banteye ari benshi.+ 19  Imana izumva ibasubize,+ Yo yicaye ku ntebe y’ubwami nk’uko byahoze na kera.+ Sela Bo batigeze bahinduka,+ Kandi ntibatinye Imana.+ 20  Yarambuye ukuboko arwanya abari babanye na we amahoro;+ Yishe isezerano rye.+ 21  Amagambo ava mu kanwa ke+ anyerera kurusha amavuta, Ariko umutima we uba witeguye kurwana.+ Amagambo ye yorohereye kurusha amavuta,+ Nyamara ameze nk’inkota zityaye.+ 22  Ikoreze Yehova umutwaro wawe,+ Na we azagushyigikira.+ Ntazigera yemera ko umukiranutsi anyeganyezwa.+ 23  Ariko wowe Mana, uzabamanura ubashyire mu rwobo hasi cyane.+ Naho abariho urubanza rw’amaraso kandi bariganya, bazapfa batagejeje no kuri kimwe cya kabiri cy’iminsi yabo.+ Ariko jyeweho, nzakwiringira.+

Ibisobanuro ahagana hasi