Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 52:1-9

Ku mutware w’abaririmbyi. Masikili. Zaburi ya Dawidi, igihe Dowegi w’Umwedomu yazaga akabwira Sawuli ko Dawidi yari yageze kwa Ahimeleki.+ 52  Wa munyambaraga we, kuki wirata ibibi?+ Ineza yuje urukundo y’Imana igumaho umunsi ukira.+   Ururimi rwawe rucura imigambi yo guteza ibyago, rutyaye nk’icyuma cyogosha+ Kandi rurariganya.+   Wakunze ibibi ubirutisha ibyiza,+ Ukunda ibinyoma ubirutisha kuvuga ibyo gukiranuka.+ Sela.   Wa rurimi ruriganya we,+ Wakunze amagambo yose arimbura.+   Ariko Imana izagusenya burundu;+ Izagutura hasi ikuvane mu ihema ryawe.+ Izakurandura rwose igukure mu gihugu cy’abazima.+ Sela.   Abakiranutsi bazabireba batinye+ Kandi bazamuseka.+   Uwo munyambaraga ntiyiringira Imana ngo ayigire igihome cye.+ Ahubwo yiringira ubutunzi bwe bwinshi;+ Ashakira ubwugamo mu byago ateza.+   Ariko jye nzamera nk’igiti cy’umwelayo gitoshye+ mu nzu y’Imana. Niringira ineza yuje urukundo y’Imana kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose.+   Nzagusingiza iteka ryose kuko wagize icyo ukora,+ Kandi nziringira izina ryawe imbere y’indahemuka zawe kuko ari byo byiza.+

Ibisobanuro ahagana hasi