Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 46:1-11

Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya bene Kora,+ mu ijwi ry’Abakobwa. 46  Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu,+ Ni umufasha uhora witeguye kuboneka mu gihe cy’amakuba.+   Ni yo mpamvu tutazatinya nubwo isi yahinduka,+N’imisozi ikanyeganyega ikiroha imuhengeri mu nyanja ngari;+   Nubwo amazi yayo yakwivumbura, akabimba ifuro,+N’imisozi igatigiswa no guhorera kwayo.+ Sela.   Hari uruzi rwagabye amashami ashimisha umurwa w’Imana,+Ihema rihebuje ryera cyane ry’Isumbabyose.+   Imana iri hagati mu murwa;+ ntuzanyeganyezwa.+Imana izawutabara kare mu museso.+   Amahanga yaravurunganye,+ ubwami buranyeganyega;Yumvikanishije ijwi ryayo isi irashonga.+   Yehova nyir’ingabo ari kumwe natwe;+Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira.+ Sela.   Nimuze murebe ibikorwa bya Yehova,+Ukuntu yakoze ibintu bitangaje mu isi.+   Akuraho intambara kugeza ku mpera z’isi;+Umuheto arawuvunagura, n’icumu araricagagura,+ Amagare y’intambara ayatwikisha umuriro.+ 10  “Mwemere ko mutsinzwe kandi mumenye ko ari jye Mana.+Nzashyirwa hejuru mu mahanga;+ Nzashyirwa hejuru mu isi.”+ 11  Yehova nyir’ingabo ari kumwe natwe;+Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira.+ Sela.

Ibisobanuro ahagana hasi