Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 45:1-17

Ku mutware w’abaririmbyi b’Amarebe. Zaburi ya bene Kora. Masikili. Indirimbo yahimbiwe abagore bakundwa. 45  Umutima wanjye wasabwe n’ibyishimo bitewe n’ikintu cyiza.+ Ndavuga nti “indirimbo yanjye nayihimbiye umwami.”+ Ururimi rwanjye rube nk’ikaramu+ y’umwandukuzi w’umuhanga.+   Uri mwiza cyane kuruta abana b’abantu.+ Mu kanwa kawe haturukamo amagambo meza cyane.+ Ni cyo cyatumye Imana iguha umugisha iteka ryose.+   Kenyera inkota yawe+ ku itako wa munyambaraga we,+ Ukenyere icyubahiro cyawe n’ubwiza bwawe buhebuje.+   Kenyera ubwiza bwawe buhebuje ukomeze uneshe;+ Urira ifarashi urwanirire ukuri no kwicisha bugufi no gukiranuka,+ Kandi ukuboko kwawe kw’iburyo kuzakwigisha gukora ibintu biteye ubwoba.+   Imyambi yawe iratyaye; abantu bo mu mahanga bakomeza kugwa imbere yawe.+ Izahinguranya umutima w’abanzi b’umwami.+   Imana ni yo ntebe y’ubwami bwawe kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose;+ Inkoni y’ubwami bwawe ni inkoni yo gukiranuka.+   Wakunze gukiranuka+ wanga ubwicamategeko.+ Ni cyo cyatumye Imana, ari na yo Mana yawe,+ igutoranya+ igusutseho amavuta yo kwishima+ kurusha bagenzi bawe.+   Imyambaro yawe yose ihumura ishangi n’umusagavu na kesiya;+ Umuzika w’inanga uturuka mu ngoro y’akataraboneka itatswe amahembe y’inzovu,+ watumye wishima.   Abakobwa+ b’abami ni bamwe mu bagore bawe b’agaciro kenshi. Umwamikazi+ ari iburyo bwawe arimbishijwe zahabu yo muri Ofiri.+ 10  Umva wa mukobwa we, urebe kandi utege amatwi; Wibagirwe ubwoko bwawe n’inzu ya so.+ 11  Umwami azifuza ubwiza bwawe,+ Kuko ari umutware wawe;+ Nuko rero, umwunamire.+ 12  Umukobwa w’i Tiro na we azazana impano,+ Abatunzi bo mu mahanga bazakugusha neza.+ 13  Umukobwa w’umwami ari mu nzu, afite ubwiza buhebuje.+ Imyenda ye itatswe zahabu. 14  Bazamushyira umwami yambaye imyenda iboshye.+ Bagenzi be b’abari bazazanwa aho uri bamushagaye.+ 15  Bazaza bishimye banezerewe, Binjire mu ngoro y’umwami. 16  Mu cyimbo cya ba sokuruza+ hazaba abahungu bawe,+ Ni bo uzagira abatware mu isi yose.+ 17  Abo mu bihe bizaza bose nzababwira izina ryawe.+ Ni yo mpamvu abantu bo mu mahanga bazagusingiza kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose.

Ibisobanuro ahagana hasi