Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 41:1-13

Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi. 41  Hahirwa uwita ku woroheje.+Ku munsi w’amakuba Yehova azamukiza.+   Yehova ubwe azamurinda atume akomeza kubaho.+Azitwa uhiriwe mu isi;+ Ntuzamuhana mu maboko y’abanzi be ngo bamugenze uko bashaka.+   Yehova azamwiyegamiza ari ku buriri arwariyeho,+Ni wowe uzamwitaho igihe azaba ari ku buriri bwe arwaye.+   Naravuze nti “Yehova, ungirire neza.+Kiza ubugingo bwanjye kuko nagucumuyeho.”+   Abanzi banjye bamvugaho ibibi+ bati“Azapfa ryari ngo izina rye ryibagirane?”   Kandi niyo hagize umuntu uza kundeba, mu mutima we aba agambiriye kubeshya,+Agashakisha ibyangirira nabi; Hanyuma yasohoka, akajya kubivuga hanze.+   Abanyanga bose bishyira hamwe bakongorerana+Bacura imigambi yo kungirira nabi,+ bati   “Icyago* cyamwisutseho;+Ubwo arambaraye hasi ntazongera kwegura umutwe.”+   Nanone umuntu twari tubanye amahoro, uwo niringiraga,+Wajyaga arya ku byokurya byanjye,+ ni we wambanguriye agatsinsino.+ 10  Yehova, ungirire neza umpagurutse,+Kugira ngo mbiture.+ 11  Ibyo ni byo bimenyesha ko unyishimira,Kuko umwanzi wanjye atarangurura ijwi ryo kunesha anyishima hejuru.+ 12  Ubudahemuka bwanjye ni bwo bwatumye unshyigikira,+Kandi uzanshyira imbere yawe kugeza ibihe bitarondoreka.+ 13  Yehova Imana ya Isirayeli nasingizwe+Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose.+ Amen! Amen!+

Ibisobanuro ahagana hasi