Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 40:1-17

Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi. 40  Niringiye Yehova cyane,+ Na we antega amatwi, yumva ijwi ryo gutabaza kwanjye.+   Nuko ankura mu rwobo rurimo amazi asuma,+ Ankura mu byondo by’isayo.+ Hanyuma azamura ibirenge byanjye abihagarika ku rutare,+ Intambwe zanjye arazikomeza.+   Nanone yashyize mu kanwa kanjye indirimbo nshya, Indirimbo yo gusingiza Imana yacu.+ Abantu benshi bazabibona batinye,+ Maze biringire Yehova.+   Hahirwa umugabo wiringira Yehova,+ Ntahindukire ngo akurikire abantu b’ibyigomeke Cyangwa abayoba bagakurikiza ibinyoma.+   Yehova Mana yanjye, ibyo wakoze ni byinshi;+ Imirimo yawe itangaje n’ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi.+ Nta wagereranywa nawe.+ Nashatse kubivuga no kubirondora, Biba byinshi cyane ku buryo ntashobora kubivuga byose.+   Ibitambo n’amaturo ntiwabyishimiye;+ Wazibuye amatwi yanjye.+ Ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibitambo bitambirwa ibyaha ntiwabishatse.+   Ni yo mpamvu navuze nti “dore ndaje,+ Ni ko byanditswe kuri jye mu muzingo w’igitabo.+   Mana yanjye, nishimira gukora ibyo ushaka,+ Kandi amategeko yawe ari mu mutima wanjye.+   Natangaje ubutumwa bwiza bwo gukiranuka mu iteraniro rinini.+ Dore sinifashe ngo ndeke kuvuga;+ Yehova, ibyo ubizi neza.+ 10  Sinahishe gukiranuka kwawe mu mutima wanjye;+ Namamaje ubudahemuka bwawe n’agakiza kawe;+ Sinahishe ineza yawe yuje urukundo n’ukuri kwawe mu iteraniro rinini.”+ 11  None Yehova, ntureke kungirira impuhwe,+ Ineza yawe yuje urukundo n’ukuri kwawe bijye bindinda iteka.+ 12  Nagoswe n’ibyago biba byinshi cyane kugeza ubwo ntashobora kubibara;+ Amakosa yanjye yambanye menshi cyane kuruta ayo nshobora kureba.+ Yabaye menshi cyane kuruta umusatsi wo ku mutwe wanjye;+ Umutima wanjye wacitse intege.+ 13  Yehova, ndakwinginze wemere kunkiza;+ Yehova, banguka untabare.+ 14  Abahiga ubugingo bwanjye kugira ngo babukureho,+ Bose bamware kandi bakorwe n’isoni.+ Abishimira ibyago byanjye basubire inyuma kandi basebe.+ 15  Abambwira bati “ahaa! Ahaa!”+ Bitegereze bumiwe bitewe n’uko bakozwe n’ikimwaro.+ 16  Abagushaka bose+ Bakwishimire kandi bakunezererwe.+ Abakunda agakiza kawe+ Bajye bahora bavuga bati “Yehova nasingizwe.”+ 17  Jyeweho ndababaye kandi ndi umukene,+ Ariko Yehova anyitaho.+ Ni wowe untabara kandi ni wowe unkiza.+ Mana yanjye, ntutinde cyane.+

Ibisobanuro ahagana hasi