Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 4:1-8

Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi iririmbwa hacurangwa inanga.+ 4  Mana yanjye ikiranuka,+ nimpamagara ujye unyitaba. Mu gihe cy’umubabaro uzampagarike ahantu hagari. Ungirire neza+ kandi wumve isengesho ryanjye.   Mwa bantu mwe, muzasuzugura+ ikuzo ryanjye kugeza ryari? Muzakunda ibitagira umumaro kugeza ryari? Kandi muzabeshya kugeza ryari? Sela.   Mumenye ko Yehova azatandukanya indahemuka ye+ n’abandi; Yehova ubwe azanyumva nimutakira.+   Nimurakara, ntimugakore icyaha.+ Amagambo yanyu muyabike mu mutima muri ku buriri bwanyu,+ maze mwicecekere. Sela.   Jya utamba ibitambo bikiranuka,+ Kandi wiringire Yehova.+   Hari benshi bavuga bati “ni nde uzatwereka ibyiza?” Yehova, tumurikishirize urumuri rwo mu maso hawe.+   Uzatuma umutima wanjye ugira ibyishimo+ Biruta ibyo bagiraga igihe ibinyampeke byabo na divayi yabo nshya byabaga ari byinshi.+   Nzaryama kandi nsinzire mu mahoro,+ Kuko wowe Yehova, ari wowe utuma ngira umutekano.+

Ibisobanuro ahagana hasi