Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 39:1-13

Ku mutware w’abaririmbyi ba Yedutuni.+ Indirimbo ya Dawidi. 39  Naravuze nti “nzarinda inzira zanjye+ Kugira ngo ntacumuza ururimi rwanjye.+ Nzahambira umunwa wanjye nywurinde,+ Igihe cyose umuntu mubi azaba ari imbere yanjye.”+   Naracecetse sinagira icyo mvuga;+ Narahoze ndetse n’ibyiza sinabivuga.+ Nariyumanganyije sinagaragaza ko mfite umubabaro.   Umutima wanjye wangurumaniyemo;+ Mu gihe nanihaga, umuriro wakomeje kugurumana. Nuko ndavuga nti   “Yehova, menyesha iherezo ryanjye,+ Umenyeshe n’uko iminsi nzamara ingana,+ Kugira ngo menye ukuntu mara igihe gito.+   Dore iminsi yanjye wayigize mike;+ Igihe cyo kubaho kwanjye ni nk’ubusa imbere yawe.+ Ni ukuri umuntu wakuwe mu mukungugu, nubwo aba ahagaze akomeye, ni umwuka gusa.+ Sela.   Ni ukuri umuntu agenda ameze nk’igicucu.+ Ni ukuri abantu basakuriza ubusa.+ Umuntu arundanya ibintu atazi uzabisigarana.+   None Yehova, ni iki niringiye? Ni wowe ntegereza.+   Unkize ibicumuro byanjye byose.+ Ntutume mba uwo gutukwa n’umupfapfa.+   Nakomeje guceceka+ kandi sinashoboraga kubumbura akanwa kanjye,+ Kuko wagize icyo ukora.+ 10  Unkureho icyago wanteje.+ Nararundutse bitewe n’ukuboko kwawe kwandwanyije.+ 11  Wakosoye umuntu amakosa ye ukoresheje ibihano byawe.+ Wamazeho ibintu bye byifuzwa nk’uko agakoko+ kabigenza. Ni ukuri umuntu wakuwe mu mukungugu ni umwuka gusa.+ Sela. 12  Yehova wumve isengesho ryanjye, Kandi utegere ugutwi ijwi ryo gutabaza kwanjye.+ Ntubone amarira yanjye ngo wicecekere,+ Kuko ndi umushyitsi iwawe,+ Nkaba n’umwimukira nka ba sogokuruza bose.+ 13  Reka kumpanga amaso kugira ngo ncye mu maso,+ Mbere y’uko mfa nkavaho.”+

Ibisobanuro ahagana hasi