Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 33:1-22

33  Mwa bakiranutsi mwe, nimurangurure ijwi ry’ibyishimo mwishimira Yehova.+Birakwiriye ko abakiranutsi bamusingiza.+   Mushimire Yehova mumucurangira inanga;+Mumuririmbire mucuranga inanga y’imirya icumi.+   Mumuririmbire indirimbo nshya;+Mucurange mushishikaye kandi murangurure ijwi ry’ibyishimo.+   Kuko ijambo rya Yehova ritunganye,+Kandi imirimo ye yose yayikoranye ubudahemuka.+   Yehova akunda gukiranuka n’ubutabera.+Isi yuzuye ineza ye yuje urukundo.+   Ijuru ryaremwe binyuze ku ijambo rya Yehova,+Ingabo zaryo zose zaremwe binyuze ku mwuka wo mu kanwa ke.+   Yateranyirije hamwe amazi y’inyanja nk’uyatangije urugomero,+Ashyira amazi y’umuhengeri mu bigega.   Abari mu isi bose nibatinye Yehova;+Abatuye isi bose nibahindire umushyitsi imbere ye.+   Kuko yavuze bikabaho,+Yategeka bigahama.+ 10  Yehova ubwe yahinduye ubusa imigambi y’amahanga;+Yaburijemo ibitekerezo by’abantu.+ 11  Umugambi wa Yehova uzahoraho kugeza ibihe bitarondoreka;+Ibyo umutima we utekereza bihoraho uko ibihe biha ibindi.+ 12  Hahirwa ishyanga rifite Yehova ho Imana yaryo,+Kimwe n’abantu yatoranyije akabagira umurage we.+ 13  Yehova yitegereje ari mu ijuru,+Abona abantu bose.+ 14  Yahanze amaso abatuye ku isi boseAri ahantu atuye hahamye.+ 15  Ni we urema imitima yabo bose,+Akita ku mirimo yabo yose.+ 16  Nta mwami wigeze akizwa n’uko afite ingabo nyinshi;+N’intwari ntikizwa n’uko ifite imbaraga nyinshi.+ 17  Ifarashi itenguha abayiringiraho agakiza,+Kandi imbaraga zayo nyinshi nta we zikiza.+ 18  Dore ijisho rya Yehova riri ku bamutinya,+Rikaba no ku bategereza ineza ye yuje urukundo.+ 19  Kugira ngo akize ubugingo bwabo urupfu,+Kandi akomeze kubabeshaho mu gihe cy’inzara.+ 20  Ubugingo bwacu bwakomeje gutegereza Yehova.+Ni we mutabazi wacu n’ingabo idukingira.+ 21  Ni we umutima wacu wishimira,+Kuko twiringiye izina rye ryera.+ 22  Yehova, ineza yawe yuje urukundo ibe kuri twe,+Kuko ari wowe twakomeje gutegereza.+

Ibisobanuro ahagana hasi