Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 3:1-8

Indirimbo ya Dawidi, igihe yahungaga umuhungu we Abusalomu.+ 3  Yehova, kuki abanzi banjye babaye benshi?+Kuki hari benshi bahagurukiye kundwanya?+   Benshi bavuga iby’ubugingo bwanjyeBati “nta gakiza Imana izamuha.”+ Sela.   Nyamara wowe Yehova, uri ingabo inkingira.+Ni wowe kuzo ryanjye,+ kandi ni wowe ushyira umutwe wanjye hejuru.+   Nzarangurura ijwi ryanjye mpamagare Yehova,Kandi azansubiza ari ku musozi we wera.+ Sela.   Nanjye nzaryama nsinzire,Kandi nzakanguka kuko Yehova ubwe akomeza kunshyigikira.+   Sinzatinya abantu ibihumbi n’ibihumbiBishyize hamwe bakangota impande zose.+   Yehova, haguruka+ unkize+ kuko ari wowe Mana yanjye!+Uzakubita abanzi banjye bose mu rwasaya,+ Kandi amenyo y’ababi uzayamenagura.+   Agakiza gaturuka kuri Yehova.+Uha ubwoko bwawe umugisha.+ Sela.

Ibisobanuro ahagana hasi