Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 28:1-9

Zaburi ya Dawidi. 28  Yehova, ni wowe nkomeza guhamagara.+ Gitare cyanjye, ntunyime amatwi,+ Kugira ngo udakomeza kunyihorera+ Nkamera nk’abamanuka bajya muri rwa rwobo.+   Wumve ijwi ryo kwinginga kwanjye ningutabaza; Ninzamura amaboko+ nyerekeje mu cyumba cy’imbere cy’ahera hawe.+   Ntundimburane n’abantu babi hamwe n’inkozi z’ibibi,+ Bavugana na bagenzi babo amagambo y’amahoro,+ ariko mu mitima yabo huzuye ibibi.+   Ubagirire ibihuje n’imigenzereze yabo,+ Uhuje n’ububi bw’ibikorwa byabo.+ Ubagirire ibihuje n’imirimo y’amaboko yabo.+ Ubiture ibyo bakoze.+   Kuko batitaye ku byo Yehova yakoze,+ Ntibite no ku mirimo y’amaboko ye.+ Azabasenya kandi ntazabubaka.   Yehova nasingizwe kuko yumvise ijwi ryo kwinginga kwanjye.+   Yehova ni imbaraga zanjye+ n’ingabo inkingira.+ Ni we umutima wanjye wiringira,+ Kandi yaramfashije none umutima wanjye uranezerewe.+ Nzamuririmbira indirimbo yo kumusingiza.+   Yehova ni imbaraga z’ubwoko bwe,+ Kandi ni we gihome uwo yatoranyije aboneramo agakiza gakomeye.+   Kiza ubwoko bwawe, uhe umugisha abo wagize umurage wawe;+ Ubaragire kandi ubatware kugeza ibihe bitarondoreka.+

Ibisobanuro ahagana hasi