Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 27:1-14

Zaburi ya Dawidi. 27  Yehova ni urumuri rwanjye+ n’agakiza kanjye.+ Nzatinya nde?+ Yehova ni igihome gikingira ubuzima bwanjye.+ Ni nde uzantera ubwoba?+   Igihe abagizi ba nabi banteraga bashaka kundya,+ Ari bo banzi banjye bandwanyaga,+ Barasitaye baragwa.+   Nubwo umutwe w’ingabo wangotesha amahema,+ Umutima wanjye ntuzashya ubwoba.+ Nubwo nahura n’intambara,+ Na bwo nzakomeza kumwiringira.+   Ikintu kimwe nasabye Yehova,+ Ari na cyo nifuza,+ Ni uko natura mu nzu ya Yehova iminsi yose yo kubaho kwanjye,+ Nkareba ubwiza bwa Yehova,+ Kandi nkitegereza urusengero rwe nishimye.+   Kuko ku munsi w’amakuba azampisha mu bwihisho bwe;+ Azampisha mu bwihisho bw’ihema rye;+ Azanshyira ku rutare rurerure.+   Umutwe wanjye uzaba hejuru y’abanzi banjye bose bangose;+ Nzatamba ibitambo mu ihema rye ndangurura ijwi ry’ibyishimo.+ Nzaririmbira Yehova mucurangire.+   Yehova, ninguhamagara unyumve,+ Ungirire neza kandi unsubize.+   Umutima wanjye wavuze iby’itegeko watanze, rigira riti “nimushake mu maso hanjye.”+ Yehova, nzashaka mu maso hawe.+   Ntumpishe mu maso hawe.+ Nturakarire umugaragu wawe ngo umwirukane,+ Ahubwo untabare.+ Mana y’agakiza kanjye, ntundeke kandi ntuntererane.+ 10  Nubwo data na mama banta,+ Yehova we yanyakira.+ 11  Yehova, nyigisha inzira yawe+ Kandi unyobore mu nzira yo gukiranuka, unkize abanzi banjye. 12  Ntumpane mu maboko y’abanzi banjye ngo bangenze uko bashaka,+ Kuko hari abahagurukiye kunshinja ibinyoma,+ Hakaba n’unsukaho amagambo y’urugomo.+ 13  Iyo nza kuba ntarizeye ko nzabonera ineza ya Yehova mu gihugu cy’abazima,+ nari kuba uwa nde? 14  Iringire Yehova;+ gira ubutwari kandi umutima wawe ukomere.+ Ni koko, iringire Yehova.+

Ibisobanuro ahagana hasi