Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 21:1-13

Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi. 21  Yehova, umwami yishimira+ imbaraga zawe,Kandi se mbega ukuntu yifuza gukomeza kwishimira cyane agakiza kawe!+   Wamuhaye ibyo umutima we wifuza,+Kandi ntiwamwimye ibyo iminwa ye yifuza.+ Sela.   Kuko wamusanganije imigisha ukamuha ibyiza,+Ukamwambika ku mutwe ikamba rya zahabu itunganyijwe.+   Yagusabye ubuzima, urabumuha;+Umuha kurama ibihe bitarondoreka, ndetse kugeza iteka ryose.+   Agakiza kawe ni ko gatuma agira ikuzo ryinshi.+Wamwambitse icyubahiro n’ubwiza buhebuje.+   Wamuhundagajeho imigisha y’iteka;+Watumye yishimira umunezero wo mu maso hawe.+   Kubera ko umwami yiringira Yehova,+Kandi akiringira ineza yuje urukundo y’Isumbabyose, ntazanyeganyezwa.+   Ukuboko kwawe kuzafata abanzi bawe bose;+Ukuboko kwawe kw’iburyo kuzafata abakwanga.   Igihe wagennye cyo kubagenzura nikigera, uzabagira nk’abajugunywe mu itanura ryaka;+Yehova azabarakarira abamire bunguri, kandi umuriro uzabakongora.+ 10  Urubyaro rwabo uzarurimbura urukure mu isi;+Kandi urubyaro rwabo uzarurimbura urukure mu bantu.+ 11  Kuko bagerageje kugukorera ibibi;+Batekereje ibyo badashobora gusohoza.+ 12  Uzafora umuheto wawe mu maso yabo,+Utume baguha ibitugu bahunge.+ 13  Yehova, ushyirwe hejuru kubera imbaraga zawe.+Tuzaririmba ducurange turata gukomera kwawe.+

Ibisobanuro ahagana hasi