Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 19:1-14

Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi. 19  Ijuru ritangaza ikuzo ry’Imana,+ N’isanzure rikavuga imirimo y’amaboko yayo.+   Uko iminsi ikurikirana, buri munsi utuma ijwi ryabyo risohoka;+ Kandi uko amajoro akurikirana, buri joro rihishura ubumenyi.+   Nta mvugo, nta magambo, Nta n’ijwi ryabyo ryumvikana.+   Nyamara umugozi wabyo ugera wageze mu isi yose,+ N’amagambo yabyo agera ku mpera z’isi yose ituwe.+ Muri byo ni ho Imana yabambiye izuba ihema.+   Rimeze nk’umukwe usohotse mu cyumba cye,+ Rimeze nk’umunyambaraga wishimira kwiruka mu nzira ye.+   Rituruka ku mpera imwe y’ijuru, Rigasoreza urugendo rwaryo ku yindi mpera,+ Kandi nta kintu cyihisha ubushyuhe bwaryo.+   Amategeko+ ya Yehova aratunganye,+ asubiza intege mu bugingo.+ Ibyo Yehova atwibutsa+ ni ibyo kwiringirwa,+ bituma utaraba inararibonye aba umunyabwenge.+   Amabwiriza+ Yehova atanga aratunganye,+ ashimisha umutima.+ Amategeko+ ya Yehova ntiyanduye,+ ahumura amaso.+   Gutinya+ Yehova biraboneye, bihoraho iteka. Amategeko+ ya Yehova ni ay’ukuri;+ yose yagaragaye ko akiranuka.+ 10  Ni ayo kwifuzwa kurusha zahabu, ndetse kurusha zahabu nyinshi itunganyijwe.+ Aryohereye kurusha ubuki,+ kurusha umushongi w’ubuki bwo mu binyagu.+ 11  Ni yo yaburiye umugaragu wawe;+ Kuyakurikiza bihesha ingororano ikomeye.+ 12  Ni nde ushobora kumenya amakosa ye?+ Umpanagureho ibyaha nakoze simbimenye,*+ 13  Kandi urinde umugaragu wawe ibikorwa byo kurengera.+ Ntiwemere ko bintegeka;+ Ni bwo nzaba umuntu utunganye,+ Kandi nzakomeza kuba umwere, ne kubarwaho ibyaha byinshi. 14  Yehova Gitare+ cyanjye n’Umucunguzi wanjye,+ Amagambo ava mu kanwa kanjye n’ibyo umutima wanjye utekereza+ bigushimishe.

Ibisobanuro ahagana hasi