Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 16:1-11

Mikitamu ya Dawidi. 16  Mana, undinde kuko ari wowe nahungiyeho.+   Nabwiye Yehova nti “uri Yehova. Ineza yanjye nta cyo yakumarira;+   Ahubwo ifitiye akamaro abera bari mu isi.Abo bera bakomeye ni bo nishimira cyane.”+   Ababona indi mana bakayiruka inyuma, bagira imibabaro myinshi.+Sinzasuka ituro ryabo ry’ibyokunywa ry’amaraso,+ Kandi iminwa yanjye ntizavuga amazina yazo.+   Yehova, ni wowe mugabane w’umurage wanjye+ n’uw’igikombe cyanjye.+Urinda umugabane wanjye.   Imbago z’umugabane nagerewe ziri ahantu hashimishije.+Rwose umugabane wanjye waranyuze.   Nzasingiza Yehova we ungira inama.+Mu by’ukuri, nijoro impyiko zanjye zirankosora.+   Nashyize Yehova imbere yanjye iteka;+Kandi sinzanyeganyezwa kuko ari iburyo bwanjye.+   Ni cyo gituma umutima wanjye wishima, icyubahiro cyanjye kigatuma nezerwa.+Umubiri wanjye na wo uzagira umutekano,+ 10  Kuko utazarekera ubugingo bwanjye mu mva.+Ntuzemera ko indahemuka yawe ibona urwobo.+ 11  Uzamenyesha inzira y’ubuzima.+Kwishima no kunyurwa bituruka mu maso hawe;+ Mu kuboko kwawe kw’iburyo hahora umunezero iteka.+

Ibisobanuro ahagana hasi