Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 15:1-5

Indirimbo ya Dawidi. 15  Yehova, ni nde uzakira mu ihema ryawe?+ Ni nde uzatura ku musozi wawe wera?+   Ni ugendera mu nzira iboneye,+ agakora ibyo gukiranuka,+ Kandi akavuga ukuri mu mutima we.+   Ntiyigeze asebanya akoresheje ururimi rwe.+ Ntiyigeze agirira mugenzi we nabi,+ Kandi ntiyigeze aharabika incuti ye magara.+   Yanga umuntu wese ugawa,+ Ariko abatinya Yehova arabubaha.+ Icyo yarahiriye ntagihindura, naho cyamubera kibi.+   Ntaguriza umuntu amafaranga ashaka inyungu,+ Ntiyakira impongano ngo arenganye utariho urubanza.+ Ukora ibyo ntazanyeganyezwa.+

Ibisobanuro ahagana hasi