Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 147:1-20

147  Nimusingize Yah,+Kuko kuririmbira Imana yacu ari byiza+Kandi bikaba bishimishije; kuyisingiza birakwiriye.+   Yehova ni we wubaka Yerusalemu;+Ahuriza hamwe abatatanyijwe bo muri Isirayeli.+   Akiza+ abafite imitima imenetse,+Agapfuka ibikomere byabo.+   Abara inyenyeri;+Zose azihamagara mu mazina yazo.+   Umwami wacu arakomeye kandi afite imbaraga nyinshi;+Ubwenge bwe ntibugira imipaka.+   Yehova atabara abicisha bugufi;+Acisha bugufi ababi akabageza hasi ku butaka.+   Nimuririmbire Yehova indirimbo zo kumushimira;+Muririmbire Imana yacu mucuranga inanga.+   Ni yo itwikiriza ijuru ibicu,+Igategurira isi imvura,+ Kandi ikameza ibyatsi bibisi ku misozi.+   Ni yo iha inyamaswa ibyokurya,+Igaha ibyokurya ibyana by’ibikona bikomeza guhamagara.+ 10  Imbaraga z’ifarashi si zo yishimira,+Kandi ntinezezwa n’amaguru y’umuntu.+ 11  Yehova yishimira abamutinya,+N’abategereza ineza ye yuje urukundo.+ 12  Yerusalemu we, shima Yehova.+Siyoni we, singiza Imana yawe.+ 13  Ni yo yakomeje ibihindizo by’amarembo yawe;Yahaye umugisha abana bawe bagutuyemo.+ 14  Ni yo izana amahoro mu karere kawe;+Ikomeza kuguhaza ingano nziza kurusha izindi.*+ 15  Yohereza ijambo ryayo ku isi;+Ijambo ryayo riranyaruka. 16  Itanga shelegi ukagira ngo ni ubwoya bw’intama;+Isanza urubura nk’ivu.+ 17  Ijugunya urubura nk’ubuvungukira.+Ni nde ushobora guhagarara imbere y’ubukonje bwayo?+ 18  Yohereza ijambo ryayo+ bigashonga.Ihuhisha umuyaga wayo+ Amazi agatemba. 19  Ibwira Yakobo ijambo ryayo,+Ikamenyesha Isirayeli amategeko+ yayo n’imanza zayo.+ 20  Nta rindi shyanga yakoreye nk’ibyo,+Kandi ntibamenye imanza zayo.+ Nimusingize Yah!+

Ibisobanuro ahagana hasi