Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 141:1-10

Indirimbo ya Dawidi. 141  Yehova, narakwambaje.+ Tebuka uze aho ndi.+ Untege amatwi ninguhamagara.+   Isengesho ryanjye ritegurwe nk’umubavu+ imbere yawe,+ No kuzamura amaboko kwanjye kumere nk’ituro ry’ibinyampeke rya nimugoroba.+   Yehova, shyiraho umurinzi wo kurinda akanwa kanjye,+ Shyira umuzamu ku muryango w’iminwa yanjye.+   Ntutume umutima wanjye werekera ku bibi,+ Ngo bitume mfatanya n’inkozi z’ibibi+ Gukora ibikorwa bibi cyane by’ubugome;+ Kugira ngo ntasangira na bo ibyokurya byabo biryoshye.+   Umukiranutsi nankubita, araba angaragarije ineza yuje urukundo;+ Nancyaha, biraba ari nk’amavuta ansutse ku mutwe,+ Kandi umutwe wanjye ntiwayanga.+ Ndetse nzamushyira mu isengesho ryanjye nagera mu makuba.+   Abacamanza babo bajugunywe ku rutare,+ Ariko bumvise amagambo yanjye, ko ashimishije.+   Nk’uko imyase iba inyanyagiye hasi iyo umuntu yasa ibiti abisatura, Ni ko n’amagufwa yacu yanyanyagijwe ku munwa w’imva.+   Icyakora Yehova, wowe Mwami w’Ikirenga,+ ni wowe mpanze amaso;+ Ni wowe nahungiyeho,+ Ntusese ubugingo bwanjye.+   Undinde kugwa mu mutego banteze,+ No mu mitego y’inkozi z’ibibi.+ 10  Ababi bose bazagwa mu rushundura bateze,+ Ariko jyeweho nzarurenga.

Ibisobanuro ahagana hasi