Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 140:1-13

Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi. 140  Yehova nkiza abantu babi,+Kandi undinde umunyarugomo.+   Bacuze imigambi mibi mu mitima yabo,+Kandi bahora bagaba ibitero nk’abari mu ntambara, umunsi ukira.+   Batyaje indimi zabo nk’iz’inzoka;+Iminwa yabo ijunditse ubumara bw’impiri.+ Sela.   Yehova, ndinda amaboko y’umubi,+Undinde umunyarugomo,+ N’abacuze umugambi wo kunsitaza.+   Abishyira hejuru banteze umutego,+Kandi bateze imigozi iruhande rw’inzira nk’urushundura;+ Banteze imitego ngo nyigwemo.+ Sela.   Nabwiye Yehova nti “uri Imana yanjye;+Yehova, umva ijwi ryo kwinginga kwanjye.”+   Yehova Mwami w’Ikirenga,+ wowe mbaraga z’agakiza kanjye,+Wakingiye umutwe wanjye ku munsi w’intambara.+   Yehova, ntuhe umuntu mubi ibyo yifuza;+Ntiwemere ko umugambi we ugira icyo ugeraho kugira ngo atishyira hejuru.+ Sela.   Naho imitwe y’abangose+Itwikirwe n’ibyago iminwa yabo ivuga.+ 10  Basukweho amakara yaka;+Bagwe mu muriro,+ bagwe mu byobo by’amazi kugira ngo batongera guhaguruka.+ 11  Uvuga amagambo akomeye ntagashinge imizi mu isi,+N’umunyarugomo ahigwe n’ikibi kandi gihore kimwihuraho.+ 12  Nzi neza ko Yehova azarenganura+Imbabare, agasohoza urubanza rw’abakene.+ 13  Rwose, abakiranutsi bazashima izina ryawe,+Kandi ababoneye bazatura imbere yawe.+

Ibisobanuro ahagana hasi