Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 138:1-8

Zaburi ya Dawidi. 138  Nzagusingiza n’umutima wanjye wose.+ Nzakuririmbira imbere y’izindi mana.+   Nzikubita hasi nubamye nerekeye urusengero rwawe rwera,+ Kandi nzasingiza izina ryawe,+ Bitewe n’ineza yawe yuje urukundo+ n’ukuri kwawe.+ Wakujije ijambo ryawe,+ ndetse urirutisha izina ryawe ryose.+   Ku munsi naguhamagaye waranshubije,+ Maze umpa imbaraga utuma ubugingo bwanjye bushira amanga.+   Yehova, abami bo mu isi bose bazagusingiza,+ Kuko bazaba barumvise amagambo ava mu kanwa kawe.   Bazaririmba inzira za Yehova,+ Kuko ikuzo rya Yehova ari ryinshi.+   Yehova ari hejuru nyamara areba uworoheje;+ Ariko uwishyira hejuru amumenyera kure.+   Nubwo naba ndi mu byago, uzarinda ubuzima bwanjye.+ Uburakari bw’abanzi banjye buzatuma ubangura ukuboko kwawe,+ Kandi ukuboko kwawe kw’iburyo kuzankiza.+   Yehova ubwe azasohoza imigambi amfitiye.+ Yehova, ineza yawe yuje urukundo ihoraho iteka ryose.+ Ntute imirimo y’amaboko yawe.+

Ibisobanuro ahagana hasi