Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Zaburi 128:1-6

Indirimbo y’amazamuka. 128  Hahirwa utinya Yehova,+Akagendera mu nzira ze.+   Kuko uzarya ibyo amaboko yawe yaruhiye.+Uzahirwa kandi utunganirwe.+   Umugore wawe azamera nk’umuzabibu weze imbuto+Mu nzu yawe. Abana bawe bazakikiza ameza yawe bameze nk’imibyare y’ibiti by’imyelayo.+   Uko ni ko umugabo w’umunyambaraga utinya Yehova+Azahabwa imigisha.+   Yehova azaguha umugisha ari i Siyoni.+Nanone uzirebera ibyiza bya Yerusalemu iminsi yose yo kubaho kwawe,+   Kandi uzabona abuzukuru bawe.+Isirayeli nigire amahoro.+

Ibisobanuro ahagana hasi