Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 126:1-6

Indirimbo y’amazamuka. 126  Igihe Yehova yagaruraga abagizwe imbohe b’i Siyoni,+ Twabaye nk’abarota.+   Icyo gihe akanwa kacu kuzuye ibitwenge,+ N’ururimi rwacu rurangurura ijwi ry’ibyishimo.+ Icyo gihe mu mahanga baravuze+ bati “Yehova yabakoreye ibikomeye.”+   Yehova yadukoreye ibikomeye,+ Kandi twarishimye cyane.+   Yehova, tugarure twebwe abagizwe imbohe,+ Nk’imigezi yo muri Negebu.+   Ababiba barira,+ Bazasarura barangurura ijwi ry’ibyishimo.+   Ugenda, nubwo yagenda arira+ Atwaye umufuka wuzuye imbuto,+ Ntazabura kugaruka arangurura ijwi ry’ibyishimo,+ Azanye imiba ye.+

Ibisobanuro ahagana hasi