Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 124:1-8

Indirimbo y’amazamuka. Ni iya Dawidi. 124  “Iyo Yehova ataba mu ruhande rwacu,”+ Ngaho Isirayeli nivuge+ iti   “Iyo Yehova ataba mu ruhande rwacu,+ Igihe abantu bahagurukiraga kuturwanya,+   Baba baratumize bunguri tukiri bazima,+ Igihe uburakari bwabo bwatugurumaniraga.+   Icyo gihe amazi aba yaradutwaye,+ Umugezi uba wararengeye ubugingo bwacu.+   Icyo gihe amazi y’ubwibone+ Aba yararengeye ubugingo bwacu.   Yehova nasingizwe, we utaradutanze+ Ngo tube umuhigo mu menyo yabo.+   Ubugingo bwacu bumeze nk’inyoni yarokotse,+ Ikava mu mutego bayiteze.+ Umutego waracitse,+ Maze tuba turarokotse.+   Gutabarwa kwacu kuri mu izina rya Yehova,+ Umuremyi w’ijuru n’isi.”+

Ibisobanuro ahagana hasi