Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 121:1-8

Indirimbo y’amazamuka. 121  Nzubura amaso ndebe ku misozi.+ Gutabarwa kwanjye kuzava he?+   Gutabarwa kwanjye guturuka kuri Yehova,+ Umuremyi w’ijuru n’isi.+   Ntashobora kwemera ko ikirenge cyawe kinyerera.+ Ukurinda ntashobora guhunikira.+   Dore urinda Isirayeli+ Ntazahunikira cyangwa ngo asinzire.+   Yehova ni we ukurinda.+ Yehova ni igicucu cyawe+ iburyo bwawe.+   Izuba ntirizakwica ku manywa,+ N’ukwezi ntikuzakugirira nabi nijoro.+   Yehova ubwe azakurinda ibyago byose;+ Azarinda ubugingo bwawe.+   Yehova ubwe azakurinda amajya n’amaza,+ Uhereye none kugeza ibihe bitarondoreka.+

Ibisobanuro ahagana hasi