Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 120:1-7

Indirimbo y’amazamuka. 120  Natakambiye Yehova igihe nari mu makuba,+ Maze aransubiza.+   Yehova, rokora ubugingo bwanjye ubukize iminwa ibeshya+ N’ururimi ruryarya.+   Wa rurimi ruryarya we,+ Bazaguha iki kandi bazakongerera iki?   Ni imyambi ityaye y’umunyambaraga,+ N’amakara yaka y’ibiti by’umurotemu.+   Ngushije ishyano kuko natuye i Mesheki+ ndi umwimukira; Nabambye ihema ryanjye hamwe n’amahema y’i Kedari.+   Ubugingo bwanjye bwaturanye igihe kirekire+ N’abanga amahoro.+   Mparanira amahoro;+ ariko iyo mvuze, Bo bashaka intambara.+

Ibisobanuro ahagana hasi