Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 12:1-8

Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi iririmbwa hacurangwa inanga ziregeye ku ijwi ryo hasi.+ 12  Yehova, nkiza+ kuko indahemuka zishize;+ Abizerwa bashize mu bantu.   Bahora babeshyana;+ Bahora bavugana akarimi gasize amavuta,+ bafite imitima ibiri.+   Yehova azakuraho abafite akarimi gasize amavuta bose, Bavuga ibyo kwiyemera,+   Bagira bati “tuzatsindisha ururimi rwacu.+ Twifitiye iminwa yacu. Ni nde uzadutegeka?”   Yehova aravuga ati “kubera ko imbabare zinyagwa, n’abakene bakaniha,+ Ngiye guhaguruka.+ Nzabarinda ababannyega.”+   Amagambo ya Yehova ni amagambo atunganye;+ Atunganye nk’ifeza yatunganyirijwe mu ruganda ruyishongesha rwo mu butaka, ifeza yatunganyijwe incuro ndwi.   Yehova, wowe ubwawe uzabarinda;+ Buri wese uzamurinda ab’iki gihe, kugeza iteka ryose.   Ababi bagendagenda hose, Kuko ububi bwahawe intebe mu bantu.+

Ibisobanuro ahagana hasi