Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 119:1-176

א [Alefu] 119  Hahirwa abakomeza kuba indakemwa mu nzira zabo,+ Kandi bakagendera mu mategeko ya Yehova.+   Hahirwa abubahiriza ibyo atwibutsa,+ Bagakomeza kumushaka n’umutima wabo wose.+   Ni koko, ntibigeze bakora ibyo gukiranirwa,+ Ahubwo bagendeye mu nzira ze.+   Ni wowe waduhaye amategeko yawe,+ Utegeka ko tuyakurikiza tubyitondeye.+   Icyampa inzira zanjye zigahama+ Kugira ngo nkomeze amabwiriza yawe!+   Ni bwo ntakorwa n’isoni,+ Mu gihe nsuzuma amategeko yawe yose.+   Nzagusingiza mfite umutima uboneye,+ Nimenya amategeko yawe akiranuka.+   Nkomeza kubahiriza amabwiriza yawe;+ Rwose ntunte burundu.+ ב [Beti]   Umusore+ azeza inzira ye ate? Azayeza yirinda nk’uko ijambo ryawe rivuga.+  10  Nagushakanye umutima wanjye wose;+ Ntutume ntandukira amategeko yawe.+  11  Nabitse ijambo ryawe mu mutima wanjye+ Kugira ngo ntagucumuraho.+  12  Yehova, ukwiriye gusingizwa; Unyigishe amategeko yawe.+  13  Iminwa yanjye yamamaje+ Amategeko yose aturuka mu kanwa kawe.+  14  Nishimira kugendera mu nzira z’ibyo utwibutsa,+ Nk’uko nishimira ibindi bintu byose by’agaciro.+  15  Nzita ku mategeko yawe,+ Kandi nzitondera inzira zawe.+  16  Nzakunda cyane amategeko yawe,+ Kandi sinzibagirwa ijambo ryawe.+ ג [Gimeli]  17  Korera umugaragu wawe ibikwiriye, kugira ngo mbeho,+ Kandi nkomeze ijambo ryawe.+  18  Humura amaso yanjye kugira ngo ndebe+ Ibitangaza byo mu mategeko yawe.+  19  Dore ndi umwimukira mu gihugu,+ Ntumpishe amategeko yawe.+  20  Ubugingo bwanjye bushenguwe+ No guhora bwifuza imanza zawe.+  21  Wacyashye abibone b’ibivume+ Batandukira amategeko yawe.+  22  Unkureho umugayo n’igisuzuguriro,+ Kuko nitondeye ibyo utwibutsa.+  23  Ndetse n’ibikomangoma byaricaraga bikamvuga nabi,+ Ariko umugaragu wawe yita ku mabwiriza yawe.+  24  Nanone nkunda cyane ibyo utwibutsa;+ Ni byo bingira inama.+ ד [Daleti]  25  Ubugingo bwanjye bwafatanye n’umukungugu.+ Urinde ubuzima bwanjye nk’uko ijambo ryawe riri.+  26  Nakubwiye inzira zanjye zose kugira ngo unsubize.+ Unyigishe amategeko yawe.+  27  Umpe gusobanukirwa inzira y’amategeko yawe,+ Kugira ngo nite ku mirimo yawe itangaje.+  28  Ubugingo bwanjye bwabuze ibitotsi bitewe n’agahinda.+ Umpagurutse nk’uko ijambo ryawe riri.+  29  Undinde inzira y’ikinyoma,+ Kandi ungirire neza, unyigishe amategeko yawe.+  30  Nahisemo inzira y’ubudahemuka.+ Nabonye ko imanza zawe zikwiriye.+  31  Niziritse ku byo utwibutsa.+ Yehova, ntunkoze isoni.+  32  Nzagendera mu nzira y’amategeko yawe,+ Kuko watumye umutima wanjye ujijuka.+ ה [He]  33  Yehova, nyigisha kugendera mu nzira y’amategeko yawe,+ Kugira ngo nzayubahirize kugeza ku iherezo.+  34  Umpe gusobanukirwa kugira ngo nubahirize amategeko yawe,+ Kandi nyakomeze n’umutima wanjye wose.+  35  Umpe kugendera mu nzira y’amategeko yawe,+ Kuko nyishimira.+  36  Uhe umutima wanjye kwerekera ku byo utwibutsa,+ Aho kwerekera ku ndamu.+  37  Utume amaso yanjye yikomereza atarebye ibitagira umumaro;+ Urindire ubuzima bwanjye mu nzira yawe.+  38  Usohoreze umugaragu wawe ibyo wavuze,+ Byo bituma agutinya.+  39  Unkureho umugayo ntinya,+ Kuko imanza zawe ari nziza.+  40  Dore nifuje amategeko yawe.+ Urinde ubuzima bwanjye nk’uko gukiranuka kwawe kuri.+ ו [Wawu]  41  Yehova, ineza yawe yuje urukundo ingereho,+ N’agakiza kawe kangereho nk’uko ijambo ryawe riri,+  42  Kugira ngo mbone icyo nsubiza untuka,+ Kuko niringiye ijambo ryawe.+  43  Kandi ijambo ry’ukuri nturikure mu kanwa kanjye burundu,+ Kuko nategereje imanza zawe.+  44  Nzahora nitondera amategeko yawe+ Kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse kugeza iteka ryose.+  45  Nzagendagenda ahantu hagari,+ Kuko nashakishije amategeko yawe.+  46  Nanone nzavugira imbere y’abami ibyo utwibutsa,+ Kandi sinzakorwa n’isoni.+  47  Amategeko yawe narayakunze,+ Kandi nzakomeza kuyakunda cyane.+  48  Nzasenga nzamuye ibiganza kuko nakunze amategeko yawe,+ Kandi nzita ku mabwiriza yawe.+ ז [Zayini]  49  Ibuka ijambo wabwiye umugaragu wawe,+ Iryo watumye ntegereza.+  50  Ni byo bimpumuriza mu mibabaro yanjye,+ Kuko ijambo ryawe ryarinze ubuzima bwanjye.+  51  Abibone barannyeze bikabije,+ Nyamara sinigeze ntandukira amategeko yawe.+  52  Yehova, nibutse imanza zawe zahereye mu bihe bitarondoreka,+ Kandi birampumuriza.+  53  Nafashwe n’uburakari bugurumana bitewe n’ababi+ Bareka amategeko yawe.+  54  Amabwiriza yawe yambereye indirimbo+ Mu nzu natuyemo ndi umwimukira.+  55  Yehova, nijoro nibutse izina ryawe,+ Kugira ngo nkomeze amategeko yawe.+  56  Ibyo byambayeho Kuko nubahirije amategeko yawe.+ ח [Heti]  57  Yehova ni umugabane wanjye;+ Nasezeranyije ko nzakomeza amagambo yawe.+  58  Nacururukije mu maso hawe n’umutima wanjye wose.+ Ungirire neza nk’uko ijambo ryawe riri.+  59  Natekereje ku nzira zanjye,+ Kugira ngo nongere kugendera mu byo utwibutsa.+  60  Naratebutse sinatinda+ Gukomeza amategeko yawe.+  61  Ingoyi z’ababi zarangose,+ Ariko sinibagiwe amategeko yawe.+  62  Mbyuka mu gicuku kugira ngo ngushimire+ Ku bw’amategeko yawe akiranuka.+  63  Nifatanya n’abagutinya bose,+ N’abakomeza amategeko yawe.+  64  Yehova, ineza yawe yuje urukundo yuzuye isi.+ Unyigishe amategeko yawe.+ ט [Teti]  65  Yehova, wagiriye umugaragu wawe neza rwose+ Nk’uko ijambo ryawe riri.+  66  Unyigishe kugira neza,+ ubwenge+ n’ubumenyi,+ Kuko nizeye amategeko yawe.+  67  Mbere y’uko ngira imibabaro, nakoraga ibyaha ntabigambiriye;+ Ariko noneho nkomeza ijambo ryawe.+  68  Uri mwiza kandi ukora ibyiza.+ Nyigisha amategeko yawe.+  69  Abibone bamvuzeho ibinyoma byinshi,+ Ariko jyeweho nzakomeza amategeko yawe n’umutima wanjye wose.+  70  Imitima yabo yabaye ikinya nk’ikinure,+ Ariko jyeweho nkunda amategeko yawe cyane.+  71  Ni byiza ko nagize imibabaro,+ Kugira ngo menye amategeko yawe.+  72  Amategeko+ ava mu kanwa kawe ambera meza,+ Kurusha ibiceri bya zahabu n’ifeza ibihumbi n’ibihumbi.+ י [Yodi]  73  Amaboko yawe ni yo yandemye, kandi ni yo yankomeje.+ Umpe gusobanukirwa kugira ngo menye amategeko yawe.+  74  Abagutinya ni bo bambona bakishima,+ Kuko nategereje ijambo ryawe.+  75  Yehova, nzi neza ko imanza zawe zikiranuka,+ Kandi ko wampannye bitewe n’ubudahemuka bwawe.+  76  Ndakwinginze, reka ineza yawe yuje urukundo impumurize,+ Nk’uko ijambo wabwiye umugaragu wawe riri.+  77  Imbabazi zawe zingereho kugira ngo nkomeze kubaho,+ Kuko amategeko yawe nyakunda cyane.+  78  Abibone bakorwe n’isoni kuko banyobeje nta mpamvu.+ Ariko jyeweho nita ku mategeko yawe.+  79  Abagutinya nibangarukire,+ Ndetse n’abazi ibyo utwibutsa.+  80  Umutima wanjye ukomeze amategeko yawe+ mu budahemuka, Kugira ngo ntakorwa n’isoni.+ כ [Kafu]  81  Ubugingo bwanjye bwazonzwe no kwifuza agakiza kawe,+ Kuko nategereje ijambo ryawe.+  82  Amaso yanjye yazonzwe no kwifuza ijambo ryawe,+ Ari na ko mvuga nti “uzampumuriza ryari?”+  83  Nabaye nk’uruhago rw’uruhu+ ruri mu mwotsi, Ariko sinibagiwe amabwiriza yawe.+  84  Iminsi y’umugaragu wawe ni ingahe?+ Uzasohoza ryari urubanza waciriye abantoteza?+  85  Abibone bacukuye imyobo kugira ngo bamfatiremo;+ Abo ni bo badakurikiza amategeko yawe.+  86  Amategeko yawe yose arangwa n’ubudahemuka.+ Bantoteje bampora ubusa, none ntabara.+  87  Haburaga ho gato bakandimbura mu isi,+ Ariko sinigeze ndeka amategeko yawe.+  88  Urinde ubuzima bwanjye nk’uko ineza yawe yuje urukundo iri,+ Kugira ngo nkomeze ibyo utwibutsa biva mu kanwa kawe.+ ל [Lamedi]  89  Yehova, ijambo ryawe rishinze imizi mu ijuru+ Kuzageza ibihe bitarondoreka.+  90  Ubudahemuka bwawe buzahoraho uko ibihe bizakurikirana.+ Washinze isi urayikomeza kugira ngo ihame.+  91  Byakomeje kubaho kugeza ubu bikurikije amategeko yawe,+ Kuko byose bigukorera.+  92  Iyo nza kuba ntakunda amategeko yawe,+ Mba nararimbukiye mu mubabaro wanjye.+  93  Sinzigera nibagirwa amategeko yawe kugeza ibihe bitarondoreka,+ Kuko warinze ubuzima bwanjye binyuze kuri yo.+  94  Ndi uwawe, nkiza,+ Kuko nashakishije amategeko yawe.+  95  Ababi barantegereje kugira ngo bandimbure,+ Ariko nkomeza kwitondera ibyo utwibutsa.+  96  Nabonye ko gutungana kose kugira iherezo,+ Ariko amategeko yawe yo aragutse cyane. מ [Memu]  97  Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe!+ Ni yo ntekereza umunsi ukira.+  98  Amategeko yawe atuma mba umunyabwenge kurusha abanzi banjye,+ Kuko nzayahorana kugeza ibihe bitarondoreka.+  99  Nagize ubushishozi ndusha abigisha banjye bose,+ Kuko nita ku byo utwibutsa.+ 100  Ngaragaza ko njijutse kurusha abakuru,+ Kuko nitondeye amategeko yawe.+ 101  Ibirenge byanjye nabirinze inzira mbi yose,+ Kugira ngo mbone uko nkomeza ijambo ryawe.+ 102  Sinatandukiriye amategeko yawe,+ Kuko ari wowe wanyigishije.+ 103  Mbega ukuntu amagambo yawe aryohereye mu kanwa kanjye! Aryohereye mu kanwa kanjye kurusha ubuki.+ 104  Amategeko yawe atuma ngaragaza ko njijutse.+ Ni yo mpamvu nanze inzira y’ikinyoma yose.+ נ [Nuni] 105  Ijambo ryawe ni itara ry’ibirenge byanjye,+ Kandi ni urumuri rw’inzira yanjye.+ 106  Narahiye ko nzakomeza amategeko yawe akiranuka,+ Kandi nzasohoza indahiro yanjye.+ 107  Narababaye cyane.+ Yehova, urinde ubuzima bwanjye nk’uko ijambo ryawe riri.+ 108  Yehova, ndakwinginze wishimire amaturo atangwa ku bushake aturuka mu kanwa kanjye nguturana umutima ukunze,+ Kandi unyigishe imanza zawe.+ 109  Ubuzima bwanjye buhora mu kaga,*+ Ariko sinibagiwe amategeko yawe.+ 110  Ababi banteze umutego,+ Ariko sinagiye kure y’amategeko yawe.+ 111  Ibyo utwibutsa nabigize umutungo wanjye kugeza ibihe bitarondoreka,+ Kuko ari byo umutima wanjye wishimira.+ 112  Umutima wanjye nawerekeje ku mategeko yawe+ Kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse kugeza ku iherezo.+ ס [Sameki] 113  Nanze abantu b’imitima ibiri,+ Ariko nakunze amategeko yawe.+ 114  Ni wowe bwihisho bwanjye n’ingabo inkingira,+ Kuko nategereje ijambo ryawe.+ 115  Mwa nkozi z’ibibi mwe, nimuve aho ndi,+ Kugira ngo nubahirize amategeko y’Imana yanjye.+ 116  Unshyigikire nk’uko ijambo ryawe riri kugira ngo nkomeze kubaho,+ Kandi ntunkoze isoni ku bw’ibyo niringiye.+ 117  Unshyigikire kugira ngo ndokoke,+ Kandi nzahora nitegereza amategeko yawe.+ 118  Abayoba bose bagatandukira amategeko yawe wabataye kure,+ Kuko uburyarya bwabo ari ibinyoma.+ 119  Wavanyeho ababi bose bo mu isi nk’inkamba,+ Ni cyo cyatumye nkunda ibyo utwibutsa.+ 120  Naragutinye umubiri wanjye uhinda umushyitsi,+ Kandi imanza zawe zanteye ubwoba.+ ע [Ayini] 121  Naciye imanza zitabera kandi nkora ibyo gukiranuka.+ Ntumpane mu maboko y’abandiganya!+ 122  Wishingire ko umugaragu wawe azamererwa neza.+ Abibone ntibakandiganye.+ 123  Amaso yanjye yazonzwe no kwifuza agakiza kawe+ N’ijambo ryawe rikiranuka.+ 124  Ugirire umugaragu wawe ibihuje n’ineza yawe yuje urukundo,+ Kandi unyigishe amategeko yawe.+ 125  Ndi umugaragu wawe.+ Umpe gusobanukirwa+ Kugira ngo menye ibyo utwibutsa.+ 126  Igihe kirageze kugira ngo Yehova agire icyo akora,+ Kuko bishe amategeko yawe.+ 127  Ni yo mpamvu nakunze amategeko yawe+ Kurusha zahabu, ndetse zahabu itunganyijwe neza.+ 128  Ni yo mpamvu nagenzuye amategeko yawe yose arebana n’ibikwiriye byose;+ Nanze inzira y’ikinyoma yose.+ פ [Pe] 129  Ibyo utwibutsa birahebuje.+ Ni yo mpamvu ubugingo bwanjye bwabyitondeye.+ 130  Guhishurirwa ijambo ryawe bitanga urumuri;+ Bituma abataraba inararibonye basobanukirwa.+ 131  Nabumbuye akanwa kanjye mfite ipfa ryinshi,+ Kuko nifuje cyane amategeko yawe.+ 132  Ngarukira kandi ungirire neza,+ Ukurikije imanza ucira abakunda izina ryawe.+ 133  Ukomeze intambwe zanjye zihame mu ijambo ryawe,+ Kandi ntihakagire ikibi icyo ari cyo cyose kintegeka.+ 134  Uncungure unkize umuntu wese uriganya,+ Nanjye nzakomeza amategeko yawe.+ 135  Utume mu maso hawe harabagiranira umugaragu wawe,+ Kandi unyigishe amategeko yawe.+ 136  Amarira atemba mu maso yanjye ameze nk’imigezi y’amazi,+ Kuko batakomeje amategeko yawe.+ צ [Tsade] 137  Yehova, urakiranuka+ Kandi imanza zawe ziraboneye.+ 138  Wadutegetse gukurikiza ibyo utwibutsa+ Ubigiranye ubudahemuka bwinshi+ no gukiranuka. 139  Ishyaka nkurwanira ryaramaze,+ Kuko abanzi banjye bibagiwe amagambo yawe.+ 140  Ijambo ryawe riratunganyijwe rwose,+ Kandi umugaragu wawe ararikunda.+ 141  Jyewe nta cyo ndi cyo kandi ndi umunyagisuzuguriro,+ Ariko sinibagiwe amategeko yawe.+ 142  Gukiranuka kwawe kuzahoraho iteka ryose,+ Kandi amategeko yawe ni ukuri.+ 143  Amakuba n’ingorane byarambonye,+ Ariko nakunze amategeko yawe cyane.+ 144  Ibyo utwibutsa bizahora bikiranuka iteka ryose.+ Umpe gusobanukirwa kugira ngo nkomeze kubaho.+ ק [Kofu] 145  Naraguhamagaye n’umutima wanjye wose.+ Yehova nsubiza,+ Nanjye nzubahiriza amabwiriza yawe.+ 146  Naragutabaje. Nkiza!+ Nanjye nzakomeza ibyo utwibutsa.+ 147  Nabyutse kare mu museso,+ kugira ngo ngutabaze.+ Nategereje amagambo yawe.+ 148  Mu gicuku mba ndi maso,+ Kugira ngo nite ku ijambo ryawe.+ 149  Yehova, umva ijwi ryanjye nk’uko ineza yawe yuje urukundo iri;+ Urinde ubuzima bwanjye nk’uko imanza zawe ziri.+ 150  Abagendera mu bwiyandarike+ bageze hafi; Bagiye kure y’amategeko yawe.+ 151  Yehova, uri hafi,+ Kandi amategeko yawe yose ni ukuri.+ 152  Kuva kera namenye bimwe mu byo utwibutsa,+ Kuko wabishyizeho uhereye ibihe bitarondoreka.+ ר [Reshi] 153  Reba imibabaro yanjye kandi unkize,+ Kuko ntigeze nibagirwa amategeko yawe.+ 154  Mburanira kandi uncungure;+ Urinde ubuzima bwanjye nk’uko ijambo ryawe riri.+ 155  Agakiza kari kure y’ababi,+ Kuko batashakishije amategeko yawe.+ 156  Yehova, imbabazi zawe ni nyinshi.+ Urinde ubuzima bwanjye nk’uko imanza zawe ziri.+ 157  Abantoteza n’abanyanga ni benshi,+ Ariko sinigeze ntandukira ibyo utwibutsa.+ 158  Nabonye abariganya mu migenzereze yabo,+ Kandi mbanga urunuka kuko batakomeje ijambo ryawe.+ 159  Irebere ukuntu nakunze amategeko yawe!+ Yehova, urinde ubuzima bwanjye nk’uko ineza yawe yuje urukundo iri.+ 160  Ijambo ryawe ni ukuri gusa gusa,+ Kandi imanza zawe zikiranuka zose zihoraho iteka ryose.+ ש [Sini] cyangwa [Shini] 161  Ibikomangoma byantoteje nta mpamvu,+ Ariko umutima wanjye wakomeje gutinya amagambo yawe.+ 162  Nishimira ijambo ryawe,+ Nk’uko umuntu yishima iyo abonye iminyago myinshi.+ 163  Nanze ikinyoma+ kandi nkomeza kucyanga urunuka.+ Ahubwo amategeko yawe ni yo nakunze.+ 164  Nagusingije incuro ndwi ku munsi,+ Kubera imanza zawe zikiranuka.+ 165  Abakunda amategeko yawe bagira amahoro menshi,+ Kandi ntibagira igisitaza.+ 166  Yehova, niringiye agakiza kawe,+ Kandi nakurikije amategeko yawe.+ 167  Ubugingo bwanjye bwakomeje ibyo utwibutsa,+ Kandi ndabikunda cyane.+ 168  Nakomeje amategeko yawe n’ibyo utwibutsa,+ Kuko inzira zanjye zose ziri imbere yawe.+ ת [Tawu] 169  Yehova, ijwi ryo kwinginga kwanjye rize rigere imbere yawe.+ Umpe gusobanukirwa nk’uko ijambo ryawe riri.+ 170  Ibyo ngusaba bigere imbere yawe.+ Undokore nk’uko ijambo ryawe riri.+ 171  Iminwa yanjye igusingize,+ Kuko unyigisha amategeko yawe.+ 172  Ururimi rwanjye ruririmbe ijambo ryawe,+ Kuko amategeko yawe yose akiranuka.+ 173  Ukuboko kwawe kuntabare,+ Kuko nahisemo amategeko yawe.+ 174  Yehova, nifuje cyane agakiza kawe+ Kandi nkunda amategeko yawe cyane.+ 175  Ubugingo bwanjye bukomeze kubaho bugusingiza,+ Kandi amategeko yawe amfashe.+ 176  Nazerereye hose nk’intama yazimiye.+ Shaka umugaragu wawe,+ Kuko ntigeze nibagirwa amategeko yawe.+

Ibisobanuro ahagana hasi