Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 115:1-18

115  Yehova, twe nta cyo dufite; nta cyo dufite,+ Ahubwo uhe izina ryawe ikuzo,+ Ukurikije ineza yawe yuje urukundo n’ukuri kwawe.+   Kuki amahanga yavuga+ ati “Imana yabo iri he?”+   Ariko Imana yacu iri mu ijuru;+ Kandi ibyo yishimiye gukora byose yarabikoze.+   Ibigirwamana byabo ni ifeza na zahabu,+ Umurimo w’amaboko y’umuntu wakuwe mu mukungugu.+   Bifite akanwa ariko ntibishobora kuvuga;+ Bifite amaso ariko ntibishobora kubona.+   Bifite amatwi ariko ntibishobora kumva;+ Bifite amazuru ariko ntibishobora guhumurirwa.+   Bifite intoki ariko ntibishobora gukorakora;+ Bifite ibirenge ariko ntibishobora kugenda,+ Kandi nta jwi rituruka mu mihogo yabyo.+   Ababikora bazamera nka byo,+ N’ababyiringira bose.+   Isirayeli we, iringire Yehova,+ Ni we ugutabara kandi ni we ngabo igukingira.+ 10  Mwa b’inzu ya Aroni mwe, mwiringire Yehova;+ Ni we ubatabara kandi ni we ngabo ibakingira.+ 11  Mwa batinya Yehova mwe, mwiringire Yehova;+ Ni we ubatabara kandi ni we ngabo ibakingira.+ 12  Yehova yaratwibutse; azatanga umugisha;+ Azaha umugisha ab’inzu ya Isirayeli;+ Azaha umugisha ab’inzu ya Aroni.+ 13  Azaha umugisha abatinya Yehova,+ Aboroheje n’abakomeye.+ 14  Yehova azabagwiza,+ Abagwize mwe n’abana banyu.+ 15  Ni mwe mwahawe umugisha na Yehova,+ Umuremyi w’ijuru n’isi.+ 16  Ijuru ni irya Yehova,+ Ariko isi yayihaye abantu.+ 17  Abapfuye ntibasingiza Yah,+ Kandi nta n’umwe mu bamanuka bajya ahacecekerwa+ umusingiza. 18  Ariko twebweho tuzasingiza Yah+ Uhereye none kugeza iteka ryose.+ Nimusingize Yah!+

Ibisobanuro ahagana hasi