Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 114:1-8

114  Igihe Isirayeli yavaga muri Egiputa,+ Inzu ya Yakobo ikava mu bantu bavugaga ururimi rutumvikana,+   U Buyuda bwabaye ahera he,+ Isirayeli iba ubwami bwe bukomeye.+   Inyanja yarabibonye irahunga,+ Yorodani na yo isubira inyuma.+   Imisozi ikinagira nk’amapfizi y’intama,+ N’udusozi dukinagira nk’abana b’intama.   Wa nyanja we wari wabaye iki cyatumye uhunga,+ Nawe Yorodani ugasubira inyuma?+   Namwe mwa misozi mwe mugakinagira nk’amapfizi y’intama,+ Namwe mwa dusozi mwe mugakinagira nk’abana b’intama?+   Wa si we, babara cyane bitewe n’Umwami,+ Bitewe n’Imana ya Yakobo,   Yo ihindura urutare mo ikidendezi cy’amazi gikikijwe n’urubingo,+ N’urutare rukomeye ikaruhinduramo isoko y’amazi.+

Ibisobanuro ahagana hasi