Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 113:1-9

113  Nimusingize Yah!+ Mwa bagaragu ba Yehova mwe, nimumusingize;+ Nimusingize izina rya Yehova.+   Izina rya Yehova nirisingizwe,+ Uhereye none kugeza iteka ryose.+   Izina rya Yehova rikwiriye gusingizwa+ Uhereye aho izuba rirasira kugeza aho rirengera.+   Yehova ari hejuru, asumba amahanga yose;+ Ikuzo rye riri hejuru y’ijuru.+   Ni nde uhwanye na Yehova Imana yacu,+ We utuye hejuru cyane?+   Aca bugufi kugira ngo arebe ijuru n’isi,+   Azamura uworoheje amukuye mu mukungugu;+ Ashyira umukene hejuru amukuye mu ivu,+   Kugira ngo amwicaze hamwe n’abakomeye,+ Abakomeye bo mu bwoko bwe.+   Atuma umugore w’ingumba atura mu nzu,+ Akaba umubyeyi wishimiye ko yabyaye abahungu.+ Nimusingize Yah!+

Ibisobanuro ahagana hasi