Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 111:1-10

111  Nimusingize Yah!+ א [Alefu]Nzasingiza Yehova n’umutima wanjye wose,+ ב [Beti]Musingirize mu itsinda ry’inkoramutima+ z’abakiranutsi no mu iteraniro.+ ג [Gimeli]   Imirimo ya Yehova irakomeye,+ ד [Daleti]Abayishimira bose barayigenzura.+ ה [He]   Umurimo we+ ni icyubahiro n’ubwiza buhebuje,+ ו [Wawu]Kandi gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.+ ז [Zayini]   Yashyizeho urwibutso rw’imirimo ye itangaje.+ ח [Heti]Yehova agira impuhwe n’imbabazi.+ ט [Teti]   Aha abamutinya ibyokurya,+ י [Yodi]Azahora yibuka isezerano rye kugeza iteka ryose.+ כ [Kafu]   Yamenyesheje ubwoko bwe imbaraga z’imirimo ye,+ ל [Lamedi]Igihe yabahaga amahanga ho umurage.+ מ [Memu]   Imirimo y’amaboko ye ni ukuri n’imanza zitabera;+ נ [Nuni]Amategeko atanga yose ni ayo kwiringirwa.+ ס [Sameki]   Yashyigikiwe kuva iteka ryose kugeza iteka ryose,+ ע [Ayini]Yashyizweho ashingiye ku kuri no gukiranuka.+ פ [Pe]   Yoherereje ubwoko bwe gucungurwa;+ צ [Tsade]Yategetse isezerano rye kugeza ibihe bitarondoreka.+ ק [Kofu]Izina rye ni iryera kandi riteye ubwoba.+ ר [Reshi] 10  Gutinya Yehova ni intangiriro y’ubwenge.+ ש [Sini]Abakurikiza amategeko ye bose bagira ubushishozi.+ ת [Tawu]Nasingizwe iteka ryose.+

Ibisobanuro ahagana hasi