Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 109:1-31

Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi. 109  Mana nsingiza,+ ntuceceke,+   Kuko iminwa y’umuntu mubi n’iy’umuriganya yamvuze nabi.+ Bamvuzeho amagambo y’ibinyoma.+   Bangotesheje amagambo y’urwango,+ Kandi bakomeza kundwanya nta mpamvu.+   Mbagaragariza urukundo ariko bagakomeza kundwanya,+ Ariko jye nkomeza gusenga.+   Mbagirira neza bakanyitura inabi,+ Mbagaragariza urukundo bakanyitura urwango.+   Umushyirireho umuntu mubi wo kumutegeka, Kandi umurwanya+ akomeze ahagarare iburyo bwe.   Nacirwa urubanza, azaruvemo agaragaye ko ari umuntu mubi, Kandi isengesho rye rimubere icyaha.+   Iminsi yo kubaho kwe ibe mike,+ Inshingano ye y’ubugenzuzi ifatwe n’undi.+   Abana be bahinduke imfubyi,+ N’umugore we abe umupfakazi.+ 10  Abana be bahinduke inzererezi,+ Kandi basabirize; Bajye bava mu matongo yabo bajye gushaka ibyokurya.+ 11  Uwamugurije atege imitego ibyo atunze byose,+ Kandi abanyamahanga+ banyage ibyo yaruhiye.+ 12  Ntakagire umuntu umugaragariza ineza yuje urukundo,+ Kandi ntihakagire ugirira neza imfubyi ze. 13  Urubyaro rwe rukurweho,+ Izina ryabo risibangane mu b’igihe kizakurikiraho.+ 14  Yehova yibuke ikosa rya ba sekuruza,+ Kandi icyaha cya nyina+ ntikigahanagurike.+ 15  Bihore imbere ya Yehova iteka,+ Kandi abakureho kugira ngo batazongera kwibukwa ku isi,+ 16  Kubera ko atibutse kugaragaza ineza yuje urukundo,+ Ahubwo yakomezaga gukurikirana imbabare n’umukene,+ Kandi agakurikirana ufite umutima wihebye kugira ngo amwice.+ 17  Yakomeje gukunda umuvumo+ bituma na we agerwaho n’umuvumo;+ Ntiyishimiraga umugisha,+ Ni cyo cyatumye umuba kure.+ 18  Yambaye umuvumo nk’umwenda,+ Maze umwinjiramo nk’amazi,+ Winjira mu magufwa ye nk’amavuta. 19  Umubere nk’umwenda yifureba,+ Umubere nk’umushumi ahora akenyeje.+ 20  Ngibyo ibihembo Yehova aha undwanya,+ Kimwe n’abamvuga nabi.+ 21  Ariko uri Yehova, Mwami w’Ikirenga.+ Ungirire neza ku bw’izina ryawe.+ Unkize+ kuko ineza yawe yuje urukundo ari nyinshi. 22  Ndababaye kandi ndi umukene.+ Umutima wanjye warasogoswe.+ 23  Kimwe n’igicucu kirembera, ngomba kugenda;+ Natumuwe nk’inzige. 24  Amavi yanjye arakomangana bitewe no kwiyiriza ubusa,+ Umubiri wanjye warumye; nta mavuta usigaranye.+ 25  Nabaye igitutsi kuri bo;+ Barambona bagatangira kuzunguza imitwe.+ 26  Yehova Mana yanjye, ntabara;+ Unkize nk’uko ineza yawe yuje urukundo iri.+ 27  Bamenye ko ari ukuboko kwawe,+ Yehova, bamenye ko ari wowe ubwawe ubikoze.+ 28  Nibakomeze bamvume+ Ariko wowe umpe umugisha.+ Barampagurukiye, ariko bazakorwe n’isoni,+ Naho umugaragu wawe yishime.+ 29  Abandwanya bose bambare igisebo;+ Bambare ikimwaro nk’umwitero.+ 30  Akanwa kanjye kazasingiza Yehova cyane,+ Kandi nzamusingiriza mu bantu benshi.+ 31  Kuko azahagarara iburyo bw’umukene,+ Kugira ngo amukize abacira ubugingo bwe urubanza.

Ibisobanuro ahagana hasi