Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 108:1-13

Indirimbo ya Dawidi. 108  Mana, umutima wanjye urashikamye.+Nzaririmba ncurange,+Ndetse nzaririmbana icyubahiro cyanjye cyose.+   Kanguka nebelu we, nawe wa nanga we.+Nzakangura umuseso.+   Yehova, nzagusingiriza mu bantu bo mu mahanga;+Nzakuririmbira ndi hagati y’amahanga,+   Kuko ineza yawe yuje urukundo ari nyinshi, igera mu ijuru;+N’ukuri kwawe kugera mu bicu.+   Mana, ushyirwe hejuru usumbe ijuru;+Icyubahiro cyawe kibe hejuru y’isi yose.+   Udukirishe ukuboko kwawe kw’iburyo kandi udusubize,+Kugira ngo abakunzi bawe barokorwe.+   Imana ubwayo yavuganye ukwera kwayo+Iti “nzishima ntange Shekemu+ ho umugabane,+ Kandi nzagera ikibaya cya Sukoti.+   Gileyadi+ ni iyanjye, akarere ka Manase+ na ko ni akanjye;Efurayimu ni igihome cy’umutware nashyizeho;+ Yuda ni inkoni yanjye y’ubutware.+   Mowabu+ ni igikarabiro cyanjye.+Kuri Edomu+ ni ho nzashyira inkweto zanjye.+ Nzarangurura ijwi nishimira ko nanesheje+ u Bufilisitiya.”+ 10  Ni nde uzanjyana mu mugi ugoswe n’inkuta?+Ni nde uzanjyana akangeza muri Edomu?+ 11  Mbese hari undi utari wowe Mana wadutaye,+Ukaba utagitabarana n’ingabo zacu ngo uzibere Imana?+ 12  Dutabare udukize amakuba,+Kuko agakiza k’umuntu wakuwe mu mukungugu nta cyo kamaze.+ 13  Imana ni yo izaduha imbaraga;+Yo ubwayo izaribata abanzi bacu.+

Ibisobanuro ahagana hasi