Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 101:1-8

Indirimbo ya Dawidi. 101  Nzaririmba ineza yuje urukundo n’imanza zitabera.+ Yehova, nzakuririmbira.+   Nzakora iby’ubwenge ngendere mu nzira iboneye.+ Uzaza aho ndi ryari?+ Nzagenda mu nzu yanjye mfite umutima uboneye.+   Sinzashyira imbere y’amaso yanjye ikintu cyose kitagira umumaro.+ Nanze ibikorwa by’abava mu nzira yo gukiranuka;+ Mbigendera kure.+   Umutima ugoramye ujye kure yanjye.+ Nta ho mpurira n’ibibi.+   Umuntu wese usebya mugenzi we rwihishwa,+ Ndamucecekesha.+ Umuntu wese ufite amaso y’ubwibone n’umutima wirata+ Sinamwihanganira.+   Amaso yanjye ari ku ndahemuka zo mu isi,+ Kugira ngo zibane nanjye.+ Ugendera mu nzira iboneye+ Ni we uzankorera.+   Nta wukora iby’uburiganya+ uzaba mu nzu yanjye, Kandi nta wuvuga ibinyoma uzahagarara+ Imbere y’amaso yanjye.+   Buri gitondo nzajya ncecekesha ababi bose bo mu isi,+ Kugira ngo ndimbure inkozi z’ibibi zose+ nzikure mu murwa wa Yehova.+

Ibisobanuro ahagana hasi