Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 100:1-5

Indirimbo yo gushimira.+ 100  Mwa bantu bo mu isi mwese mwe, murangururire Yehova ijwi ryo kunesha.+   Mukorere Yehova mwishimye;+ Muze imbere ye murangurura ijwi ry’ibyishimo.+   Mumenye ko Yehova ari Imana.+ Ni we waturemye si twe twiremye.+ Turi ubwoko bwe n’intama zo mu rwuri rwe.+   Muze mu marembo ye mushimira;+ Muze mu bikari bye mumusingiza.+ Mumushimire, musingize izina rye.+   Kuko Yehova ari mwiza;+ Ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose,+ Kandi ubudahemuka bwe buhoraho uko ibihe biha ibindi.+

Ibisobanuro ahagana hasi