Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 1:1-6

1  Hahirwa+ umuntu utagendera mu migambi y’ababi,+ Ntahagarare mu nzira z’abanyabyaha,+ Kandi ntiyicarane n’abakobanyi.+   Ahubwo amategeko ya Yehova ni yo yishimira,+ Kandi amategeko ye ayasoma ku manywa na nijoro yibwira.+   Uwo azamera nk’igiti cyatewe iruhande rw’imigezi,+ Cyera imbuto zacyo mu gihe cyacyo.+ Amababi yacyo ntiyuma,+ Kandi ibyo akora byose bizagenda neza.+   Ababi bo ntibameze batyo, Ahubwo bameze nk’umurama utumurwa n’umuyaga.+   Ni yo mpamvu ababi batazahagarara mu rubanza,+ Kandi n’abanyabyaha ntibazahagarara mu iteraniro ry’abakiranutsi.+   Kuko Yehova amenya inzira z’abakiranutsi,+ Ariko ababi bo bazarimbukira mu nzira zabo.+

Ibisobanuro ahagana hasi