Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yoweli 3:1-21

3  “Dore muri iyo minsi no muri icyo gihe+ nzagarura imbohe zo mu Buyuda no muri Yerusalemu.+  Nzakoranyiriza amahanga yose+ mu kibaya cya Yehoshafati;+ nzabacirira urubanza aho hantu bitewe n’ubwoko bwanjye na Isirayeli umurage wanjye,+ kuko babutatanyirije mu mahanga, bakigabagabanya igihugu cyanjye.+  Bakoreye ubufindo ku bagize ubwoko bwanjye.+ Umwana w’umuhungu bamuguranaga indaya,+ uw’umukobwa bakamugurana divayi ngo binywere.  “Namwe Tiro na Sidoni,+ namwe mwa turere two mu Bufilisitiya+ mwese mwe, mutinyuka mute kunkorera ibintu nk’ibi? Iyo ni yo nyiturano yanyu? Niba ari ibyo munyituye, nanjye sinzazuyaza, nzahita mbitura ibyo munkoreye.+  Mwantwariye ifeza na zahabu,+ ibintu byanjye byiza by’agaciro mubijyana mu nsengero zanyu;+  Abayuda n’ab’i Yerusalemu mwabagurishije+ Abagiriki,+ kugira ngo bajyanwe kure y’igihugu cyabo.+  Ubu ngiye kubahagurutsa bave aho mwabagurishije,+ kandi nzabitura ibyo mwakoze.+  Abahungu banyu n’abakobwa banyu nzabagurisha mu maboko y’Abayuda,+ na bo babagurishe abantu bo mu ishyanga rya kure,+ abantu b’i Sheba;+ Yehova ni we ubivuze.  “Nimutangaze ibi bikurikira mu mahanga:+ ‘nimutegure intambara! Muhagurutse abanyambaraga!+ Nibigire hafi! Ingabo zose nizizamuke!+ 10  Amasuka yanyu nimuyacuremo inkota, impabuzo zanyu+ muzicuremo amacumu. Uw’intege nke navuge ati “ndi umunyambaraga.”+ 11  Nimuze mutabarane mwa mahanga yo hirya no hino mwe.+ Nimuteranire hamwe.’”+ Yehova, zana abanyambaraga bawe bahurire aho hantu.+ 12  “Amahanga nahaguruke aze mu kibaya cya Yehoshafati,+ kuko ari ho nzicara ngacira imanza amahanga yo hirya no hino.+ 13  “Nimwahure umuhoro+ mu bisarurwa kuko byeze.+ Nimumanuke muze kuko urwengero rwuzuye.+ Umuvure urasendereye kuko ububi bw’ayo mahanga bwabaye bwinshi.+ 14  Dore abantu benshi cyane bari mu kibaya cy’imanza,+ kuko umunsi wa Yehova wegereje, kandi uzabera mu kibaya cy’imanza.+ 15  Izuba n’ukwezi bizijima, urumuri rw’inyenyeri na rwo ntiruzaboneka.+ 16  Yehova azatontoma ari i Siyoni, azarangururira ijwi rye i Yerusalemu.+ Ijuru n’isi bizatigita,+ ariko Yehova azabera ubwoko bwe ubuhungiro,+ abere Abisirayeli igihome.+ 17  Muzamenya ko ndi Yehova Imana yanyu,+ ko ntuye i Siyoni ku musozi wanjye wera.+ Yerusalemu izaba ahantu hera+ kandi nta munyamahanga uzongera kuyinyuramo ukundi.+ 18  “Kuri uwo munsi imisozi izatonyanga divayi nshya,+ udusozi dutembeho amata, amazi atembe mu migezi yose y’i Buyuda. Mu nzu ya Yehova hazavubuka isoko y’amazi,+ yuhire ikibaya cy’ibiti byo mu bwoko bw’umunyinya.+ 19  Egiputa izaba umwirare,+ Edomu ihinduke ubutayu n’umwirare,+ kubera ko bakoreye urugomo Abayuda kandi bakamenera mu gihugu cy’u Buyuda amaraso y’abatariho urubanza.+ 20  Icyakora u Buyuda buzakomeza guturwa kugeza ibihe bitarondoreka,+ Yerusalemu na yo ikomeze guturwa uko ibihe bihaye ibindi.+ 21  Amaraso yabo najyaga mbona ko ariho urubanza, nzayafata nk’atariho urubanza.+ Yehova azatura i Siyoni.”+

Ibisobanuro ahagana hasi