Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yoweli 2:1-32

2  “Nimuvugirize ihembe i Siyoni+ mwa bantu mwe, muvugirize urwamo rw’intambara+ ku musozi wanjye wera.+ Abatuye igihugu bose nibakangarane,+ kuko umunsi wa Yehova uje+ kandi wegereje cyane!  Ni umunsi w’umwijima n’icuraburindi,+ umunsi w’ibicu n’umwijima w’icuraburindi. Umeze nk’umuseke utambikira ku misozi.+ “Dore ishyanga ry’abantu benshi kandi b’abanyambaraga;+ nta bandi nka bo bigeze kubaho uhereye kera kose,+ kandi nyuma yabo nta bandi nka bo bazongera kubaho, uko ibihe biha ibindi.  Imbere yabo hari umuriro ukongora,+ naho inyuma yabo hakaba ibirimi by’umuriro bitwika.+ Imbere yabo hari igihugu kimeze nk’ubusitani bwa Edeni;+ inyuma yabo hasigara ubutayu, kandi nta cyo basiga.  “Basa n’amafarashi kandi biruka nk’amafarashi.+  Basimbuka ku mpinga z’imisozi bafite urusaku nk’urw’amagare y’intambara,+ nk’urw’umuriro ugurumana utwika ibikenyeri.+ Bameze nk’abanyambaraga biteguye urugamba.+  Bazatuma abantu bafatwa n’umubabaro mwinshi.+ Mu maso habo hazagaragaza ko bahangayitse.+  “Biruka nk’abanyambaraga.+ Burira urukuta nk’abarwanyi. Buri wese aromboreza imbere ye, nta wuteshuka inzira ye.+  Ntibabyigana. Bagenda nk’umugabo w’umunyambaraga, ntibananirwa; iyo hagize abaraswa imyambi bakagwa, abandi barakomeza.  “Biroha mu mugi. Biruka ku rukuta. Burira amazu. Binjirira mu madirishya nk’umujura. 10  Imbere yabo igihugu cyarahungabanye, ijuru riratigita. Izuba n’ukwezi byarijimye,+ urumuri rw’inyenyeri ntirwongera kuboneka.+ 11  Yehova azarangururira ijwi+ imbere y’ingabo ze,+ kuko ari nyinshi cyane.+ Usohoza ijambo rye ni umunyambaraga. Umunsi wa Yehova urakomeye+ kandi uteye ubwoba cyane. Ni nde ushobora kuzawurokoka?”+ 12  “Ku bw’ibyo rero,” ni ko Yehova avuga, “nimungarukire n’umutima wanyu wose,+ mwiyirize ubusa,+ murire kandi muboroge.+ 13  Nimushishimure imitima yanyu+ aho gushishimura imyambaro yanyu.+ Nimugarukire Yehova Imana yanyu kuko agira impuhwe n’imbabazi,+ atinda kurakara+ kandi afite ineza nyinshi yuje urukundo;+ azisubiraho areke guteza ibyago ubwoko bwe.+ 14  Ni nde wamenya niba atazacururuka akisubiraho+ maze akabaha umugisha uhagije,+ bityo mukabona ituro ry’ibinyampeke n’ituro ry’ibyokunywa mutura Yehova Imana yanyu? 15  “Nimuvugirize ihembe i Siyoni mwa bantu mwe.+ Nimutangaze igihe cyera cyo kwiyiriza ubusa.+ Nimutumize ikoraniro ryihariye.+ 16  Nimukoranye abantu. Nimweze iteraniro.+ Nimukoranye abasaza. Nimukoranye abana bato n’abakiri ku ibere.+ Umukwe nasohoke ave mu cyumba, n’umugeni ave mu cyumba cye. 17  “Abatambyi bakorera Yehova nibaririre hagati y’ibaraza n’igicaniro,+ bavuge bati ‘Yehova, babarira ubwoko bwawe. Ntutume umurage wawe ugibwaho n’umugayo,+ ngo ubwoko bwawe butegekwe n’amahanga. Kuki abo mu mahanga bavuga bati “Imana yabo iri he?”’+ 18  Yehova azafuhira igihugu cye,+ kandi azagirira impuhwe ubwoko bwe.+ 19  Yehova azasubiza ubwoko bwe ati ‘dore mboherereje ibinyampeke, divayi n’amavuta, kandi muzabirya muhage.+ Sinzongera gutuma mugibwaho n’umugayo mu mahanga.+ 20  Ingabo zo mu majyaruguru+ nzazishyira kure yanyu, nzitatanyirize mu gihugu kitagira amazi no mu butayu, iz’imbere zigende zerekeye ku nyanja yo mu burasirazuba,+ naho iz’inyuma zigende zerekeye ku nyanja yo mu burengerazuba.+ Umunuko wazo uzazamuka, impumuro yazo mbi izakomeza kuzamuka.+ Imana izakora ibintu bikomeye.’ 21  “Wa butaka we ntugire ubwoba. Ishime unezerwe, kuko Yehova azakora ibintu bikomeye.+ 22  Ntimugire ubwoba mwa nyamaswa zo mu gasozi mwe,+ kuko inzuri zo mu butayu zizatoha.+ Igiti kizera umwero wacyo.+ Igiti cy’umutini n’umuzabibu bizera umwero wabyo.+ 23  Mwa bana ba Siyoni mwe, nimwishimire Yehova Imana yanyu munezerwe,+ kuko azabavubira imvura y’umuhindo mu rugero rukwiriye;+ azabagushiriza imvura nyinshi, imvura y’umuhindo n’iy’itumba nk’uko byahoze.+ 24  Imbuga bahuriraho izuzura ibinyampeke, imivure isenderemo divayi n’amavuta.+ 25  Ibyo ingabo zanjye zikomeye nabateje zariye muri ya myaka, ari zo nzige, uburima, inyenzi na kagungu, nzabibashumbusha.+ 26  Muzarya, muzarya muhage+ kandi muzasingiza izina rya Yehova Imana yanyu+ yabakoreye ibikomeye.+ Ubwoko bwanjye ntibuzakorwa n’isoni kugeza ibihe bitarondoreka.+ 27  Muzamenya ko ndi hagati mu Bisirayeli,+ kandi ko ndi Yehova Imana yanyu, ko nta yindi ibaho.+ Ubwoko bwanjye ntibuzakorwa n’isoni kugeza ibihe bitarondoreka. 28  “Nyuma yaho nzasuka umwuka wanjye+ ku bantu b’ingeri zose,+ kandi abahungu banyu n’abakobwa banyu+ bazahanura, abasaza banyu bazarota. Abasore banyu bazerekwa. 29  Ndetse n’abagaragu n’abaja nzabasukaho umwuka wanjye muri iyo minsi.+ 30  “Nzashyira ibimenyetso mu ijuru+ no ku isi, ari byo amaraso, umuriro n’umwotsi.+ 31  Izuba rizijima+ n’ukwezi guhinduke amaraso,+ mbere y’uko umunsi wa Yehova ukomeye kandi uteye ubwoba uza.+ 32  Icyo gihe umuntu uzambaza izina rya Yehova azakizwa;+ ku musozi wa Siyoni n’i Yerusalemu hazaba abarokotse+ nk’uko Yehova yabivuze, kandi bazaba bari no mu bacitse ku icumu Yehova ahamagara.”+

Ibisobanuro ahagana hasi