Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yosuwa 9:1-27

9  Nuko abami bose+ bari batuye mu burengerazuba bwa Yorodani mu karere k’imisozi miremire, muri Shefela no ku nkombe z’Inyanja Nini+ n’ahateganye na Libani,+ ari bo Abaheti,+ Abamori, Abanyakanani,+ Abaperizi,+ Abahivi n’Abayebusi+ babyumvise,  bose bahuza inama, bishyira hamwe kugira ngo barwanye Yosuwa na Isirayeli.+  Abaturage b’i Gibeyoni+ bumva ibyo Yosuwa yakoreye Yeriko+ na Ayi.+  Nuko bigira inama yo gukoresha amayeri:+ bashyira ibyokurya mu mifuka ishaje bayihekesha indogobe zabo, bashyira na divayi mu mpago z’impu zishaje, zatobotse kandi ziteye ibiremo.+  Bambara n’inkweto zishaje kandi ziteye ibiremo, n’imyenda ishaje, bitwaza n’imigati yumagaye kandi ivungagurika.  Basanga Yosuwa mu nkambi y’i Gilugali,+ baramubwira we n’Abisirayeli bati “tuje tuvuye mu gihugu cya kure. None nimugirane natwe isezerano.”+  Abisirayeli babwira abo Bahivi+ bati “wenda mutuye hafi aha. Twagirana namwe isezerano dute?”+  Basubiza Yosuwa bati “turi abagaragu bawe.”+ Yosuwa arababaza ati “muri ba nde kandi muraturuka he?”  Baramusubiza bati “abagaragu bawe duturutse mu gihugu cya kure+ bitewe n’izina+ rya Yehova Imana yawe, kuko twumvise gukomera kwe n’ibyo yakoreye muri Egiputa byose,+ 10  n’ibintu byose yakoreye abami babiri b’Abamori bari hakurya ya Yorodani, ari bo Sihoni+ umwami w’i Heshiboni na Ogi+ umwami w’i Bashani wari utuye muri Ashitaroti.+ 11  Ni cyo cyatumye abakuru bo mu gihugu cyacu n’abaturage bacyo bose batubwira bati+ ‘nimwitwaze ibyokurya by’urugendo mujye kubareba, mubabwire muti “turi abagaragu banyu.+ None nimugirane natwe isezerano.”’+ 12  Igihe twavaga iwacu tuje kubareba, iyi migati twayikozeho impamba igishyushye, none dore yarumye kandi iravungagurika.+ 13  Izi mpago z’impu twazujujemo divayi zikiri nshya, none dore zaratobotse,+ kandi iyi myenda n’izi nkweto byadusaziyeho bitewe n’urugendo rurerure.” 14  Abisirayeli bafata kuri izo mpamba barazigenzura, ariko ntibagira icyo babaza Yehova.+ 15  Yosuwa agirana na bo isezerano ry’amahoro,+ abasezeranya ko atazagira icyo abatwara, n’abakuru+ b’iteraniro barabibarahira.+ 16  Hashize iminsi itatu bagiranye na bo isezerano, bumva ko ari abaturanyi babo batuye hafi yabo. 17  Abisirayeli barahaguruka baragenda bagera mu migi yabo ku munsi wa gatatu. Iyo migi yari Gibeyoni,+ Kefira,+ Beroti+ na Kiriyati-Yeyarimu.+ 18  Abisirayeli ntibabica, kuko abatware b’iteraniro bari barabarahiye+ Yehova Imana ya Isirayeli.+ Nuko iteraniro ryose ritangira kwitotombera abo batware.+ 19  Abatware babwira iteraniro ryose bati “twabarahiye Yehova Imana ya Isirayeli, none ntidushobora kugira icyo tubatwara.+ 20  Tuzabareka babeho bitewe n’indahiro twabarahiye,+ kugira ngo Imana itaturakarira.” 21  Abatware baravuga bati “reka tubareke babeho, ariko bajye batahiriza inkwi iteraniro ryose+ kandi barivomere amazi, nk’uko abatware babibasezeranyije.”+ 22  Yosuwa arabahamagara arababwira ati “kuki mwatubeshye mukatubwira muti ‘dutuye kure cyane y’iwanyu,’+ kandi mutuye hafi yacu?+ 23  Muhindutse ibivume+ kandi muzaba abagaragu+ iteka ryose, muzajya mutashya inkwi muvome n’amazi y’inzu y’Imana yanjye.”+ 24  Basubiza Yosuwa bati “byatewe n’uko abagaragu bawe twasobanuriwe neza ko Yehova Imana yawe yategetse Mose umugaragu wayo kubaha iki gihugu cyose, no kurimbura abagituyemo bose.+ Ni cyo cyatumye dutinya ku bw’ubugingo bwacu,+ nuko tubabwira dutyo.+ 25  None dore turi mu maboko yawe. Icyo ubona ko ari cyiza kandi gikwiriye mu maso yawe, abe ari cyo udukorera.”+ 26  Nuko abakorera nk’uko yababwiye, abakiza amaboko y’Abisirayeli ntibabica.+ 27  Uwo munsi Yosuwa abagira+ abashenyi b’inkwi n’abavomyi b’iteraniro+ ry’Abisirayeli n’ab’igicaniro cya Yehova, aho Imana yari gutoranya kugishyira hose. Ni byo bagikora kugeza n’uyu munsi.+

Ibisobanuro ahagana hasi