Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yosuwa 8:1-35

8  Hanyuma Yehova abwira Yosuwa ati “ntutinye cyangwa ngo ukuke umutima.+ Fata ingabo zose, uzamuke utere Ayi. Dore nkugabije umwami wa Ayi n’ingabo ze n’umugi we n’igihugu cye.+  Uzakorere Ayi n’umwami wayo nk’ibyo wakoreye Yeriko n’umwami wayo.+ Icyakora mushobora gutwara ibintu n’amatungo muzasahura.+ Muzacire igico uwo mugi muwuturutse inyuma.”+  Nuko Yosuwa n’ingabo ze zose+ barahaguruka ngo bajye kuri Ayi, maze Yosuwa atoranya abagabo ibihumbi mirongo itatu b’intwari kandi b’abanyambaraga,+ kugira ngo abohereze nijoro.  Arabategeka ati “mugende mucire igico+ uwo mugi muwuturutse inyuma. Ntimujye kure cyane yawo kandi mwese mube mwiteguye.  Naho jyewe n’ingabo zose turi kumwe tuzegera umugi. Nibasohoka baje kudusanganira nk’uko byagenze mbere,+ tuzabahunga.  Bazadukurikira batekereza ko tubahunze nk’uko byagenze mbere.+ Tuzabahunga kugeza igihe tuzabagereza kure y’umugi.  Icyo gihe mwe muzahaguruke muve aho mwari mwubikiriye, maze mwigarurire umugi. Yehova Imana yanyu azawubagabiza nta kabuza.+  Nimumara gufata uwo mugi muzahite muwutwika.+ Muzakore ibyo Yehova yabategetse. Iryo ni ryo tegeko mbahaye.”+  Hanyuma Yosuwa arabohereza bajya aho bagombaga gucira igico, bashinga ibirindiro hagati ya Beteli na Ayi, mu burengerazuba bwa Ayi; iryo joro Yosuwa we arara mu zindi ngabo ze. 10  Yosuwa abyuka kare mu gitondo+ agenzura ingabo, maze we n’abakuru b’Abisirayeli bayobora ingabo ziteye Ayi. 11  Ingabo zose+ zari kumwe na we zirazamuka kugira ngo zegere umugi, zigere aho ziwitegeye. Zikambika mu majyaruguru ya Ayi, hagati yazo na Ayi haciyemo igikombe. 12  Hagati aho Yosuwa afata ingabo nk’ibihumbi bitanu azohereza mu burengerazuba bw’uwo mugi, guca igico+ hagati ya Beteli+ na Ayi. 13  Igice kinini cy’ingabo cyakambitse mu majyaruguru y’uwo mugi,+ izindi ngabo zisigaye zikambika mu burengerazuba bwawo.+ Iryo joro Yosuwa ajya muri cya gikombe hagati. 14  Umwami wa Ayi akimara kubibona, we n’ingabo zo muri uwo mugi bitegura vuba vuba, bazinduka kare igihe cyagenwe kigeze, bajya gusanganira Abisirayeli ngo barwanire mu kibaya cyo mu butayu. Icyakora, uwo mwami ntiyamenye ko bari bamuciriye igico inyuma y’umugi.+ 15  Yosuwa n’Abisirayeli bose bigira nk’abatsinzwe,+ bahunga banyuze inzira yo mu butayu.+ 16  Ingabo zo muri uwo mugi zose ziteranira hamwe kugira ngo zibakurikire; zikurikira Yosuwa zigera kure y’umugi.+ 17  Abagabo bose bakurikiye Abisirayeli ntihagira n’umwe usigara muri Ayi n’i Beteli; basize umugi urangaye maze barabakurikira. 18  Yehova abwira Yosuwa ati “tunga umugi wa Ayi+ icumu ufashe mu ntoki, kuko ngiye kuwukugabiza.”+ Nuko Yosuwa atunga uwo mugi icumu ryari mu ntoki ze. 19  Yosuwa arambuye ukuboko kwe, abari baciye igico bahaguruka n’ingoga aho bari bari, bagenda biruka binjira mu mugi barawufata,+ bahita bawutwika.+ 20  Ingabo za Ayi zisubije amaso inyuma zibona umwotsi uvuye mu mugi watumbagiye ugeze hejuru mu kirere, zinanirwa guhunga, zibura epfo na ruguru. Abari bahungiye mu butayu bahindukirana abari babakurikiye. 21  Yosuwa n’Abisirayeli bose babonye umwotsi ucucumuka mu mugi, bamenya ko abari baciye igico+ bawufashe, barahindukira batangira kwica ingabo zo muri Ayi. 22  Abari bafashe umugi barasohoka baza kubasanganira. Abisirayeli baturutse impande zose bakubira hagati ingabo za Ayi, barabica kugeza aho babamariye, ntihagira n’umwe ucika ku icumu.+ 23  Bafata mpiri umwami+ wa Ayi bamuzanira Yosuwa. 24  Abisirayeli bica abaturage bose bo muri Ayi, babicira mu butayu aho bari babakurikiye, babicisha inkota bose kugeza aho babamariye. Hanyuma Abisirayeli bose basubira muri Ayi bicisha inkota abari bahasigaye. 25  Abantu bose bo muri Ayi bapfuye uwo munsi, abagabo n’abagore, bari ibihumbi cumi na bibiri. 26  Yosuwa ntiyigeze amanura ukuboko kwari gufashe icumu+ yatunze Ayi, kugeza igihe yarimburiye abaturage bose ba Ayi.+ 27  Amatungo n’ibyo Abisirayeli basahuye muri uwo mugi ni byo byonyine bajyanye nk’uko Yehova yari yabitegetse Yosuwa.+ 28  Nuko Yosuwa atwika Ayi ayihindura ibirundo by’amatongo kugeza ibihe bitarondoreka,+ ihinduka umusaka kugeza n’uyu munsi. 29  Amanika umwami wa Ayi+ ku giti, umurambo we urahirirwa ugeza nimugoroba.+ Izuba rigiye kurenga, Yosuwa atanga itegeko bawumanura+ kuri icyo giti, bawujugunya ku marembo y’umugi, bawurundaho ikirundo kinini cy’amabuye, na n’ubu kiracyahari. 30  Icyo gihe ni bwo Yosuwa yubakiye Yehova Imana ya Isirayeli igicaniro+ ku musozi wa Ebali,+ 31  nk’uko Mose umugaragu wa Yehova yabitegetse Abisirayeli, bikaba byanditse no mu gitabo cy’amategeko + ya Mose ngo “igicaniro uzacyubakishe amabuye adaconze, atakojejweho icyuma.”+ Nuko agitambiraho Yehova ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’ibitambo bisangirwa.+ 32  Yandukura ku mabuye+ amategeko Mose yari yarandikiye imbere y’Abisirayeli.+ 33  Abisirayeli bose, abimukira na ba kavukire,+ n’abakuru babo+ n’abatware n’abacamanza babo bari bakikije isanduku, imbere y’abatambyi+ b’Abalewi baheka isanduku y’isezerano rya Yehova.+ Igice kimwe gihagarara imbere y’umusozi wa Gerizimu,+ ikindi gihagarara imbere y’umusozi wa Ebali,+ (nk’uko Mose umugaragu wa Yehova yari yarabitegetse,)+ kugira ngo mbere na mbere Abisirayeli bahabwe umugisha.+ 34  Ibyo birangiye asoma mu ijwi riranguruye ayo mategeko yose,+ ni ukuvuga imigisha+ n’imivumo,+ akurikije ibyari byanditswe muri icyo gitabo cy’amategeko byose. 35  Mu byo Mose yategetse byose, nta jambo na rimwe Yosuwa atasomeye imbere y’iteraniro ryose ry’Abisirayeli,+ harimo abagore+ n’abana+ n’abimukira+ babaga muri bo.

Ibisobanuro ahagana hasi